Nyamirambo: Yateranye amacupa mu kabari aguye gitumo inshuti ye isomana n’undi mukobwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Kanama 2017 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yateranye amacupa mu kabari gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kugwa gitumo umusore bakundana ari gusabana mu rukundo n’undi mukobwa.

Saa munani z’amanywa yo kuwa Mbere tariki ya 28 Kanama 2017, uwo mukobwa utuye mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge yagaragaye ari guterana amacupa mu kabari kari inyuma y’ahazwi nko kuri Comsos mu Murenge wa Rwezamenyo.

Ababonye iyo ntambara babwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yiriwe asangira inzoga n’umusore mu kabari kari hafi y’ahitwa La Vedette ariko yaje gusohoka agiye ku bwiherero, agarutse asanga umukunzi we ari gusomana n’undi mukobwa.

Yahise arya karungu, atangira kurira cyane no gutera abakiliya bari aho amacupa, bakizwa n’amaguru.

Bizagwira Patrick utuye mu Kagari ka Kabuguru ya II mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati "Nta kindi cyabimuteye uretse urukundo ruvanze no gufuha, none se niba usanze umukunzi wawe ari gutereta undi hari ubwo wabiziza bagenzi bawe, njye nabonye yabitewe no gusinda kuko ari muzima ntiyabikora.”

Nyir’akabari uyu mukobwa yateraniyemo amacupa utifuje ko izina rye ritangazwa, yemeje ko ibyo uwo mukobwa yakoze byose byatewe no gufuhira bikabije umusore , byiyongeraho isindwe.

Yagize ati “Sinabeshya ngo uriya musore yanamukubise cyangwa ngo yamubwiye nabi noneho binahuye n’uko bari baraye banasangira inzoga, banararanye, yamusanganye undi ahita afuha atangira guteza imvururu aterana amacupa.”

Nta makuru yihariye abanyakabari bari bafite ku buryo uwo musore yararikiye undi mukobwa nyamara hari undi basangiraga.

Nyuma y’uko uyu mukobwa ateje imvururu hitabajwe Inkeragutabara zo muri aka gace zihosha imvururu, bamutegera moto arataha. Kubw’amahirwe nta muntu wakomeretse.

Akimara kugenda, inkuzu z’akabari zaba nyinshi; bamwe bamurengera bavuga ko ibyo yakoze byumvikana, abandi bakavuga ko niba asanze umusore atamushaka yagakwiye gutuza, nawe akazabona undi.

Yateje imvururu nyuma yo gufata umusore bakundana asomana n'undi mukobwa
Umukobwa wateje akavuyo abonye umusore basangiraga asomana n'undi mukobwa ari imbere y'akabari byabereyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza