Nyarugenge: Yaguwe gitumo ashikuje umukobwa telefone mu muhanda (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Werurwe 2018 saa 08:37
Yasuwe :
3 3

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yafashwe amaze gushikuza umukobwa telefone ye igendanwa, yiregura avuga ko yabitewe n’inzara yari amaranye iminsi ibiri.

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Kane, tariki ya 22 Werurwe 2018, ni bwo uyu musore yashikuje umukobwa witwa Uwingeneye Francine telefone ahita yiruka ariko abaturage bari aho hafi bafatanyije n’irondo ryo mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda bamwirukaho baramufata.

Uyu musore bivugwa ko acuruza inkweto mu Isoko rya Kimisagara akimara gufatwa, yireguye avuga ko yabitewe n’inzara yari amaranye iminsi ibiri.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko atagira ingeso zo kwiba ahubwo ari ibyamugwiriye.

Yagize ati “Nageze aha ndi gutembera numva ndashonje mpura n’umukobwa mushikuza telefone ariko ntabwo nsanzwe niba ahubwo ni uko nari mfite inzara."

Uwingeneye Francine wari wibwe telefone ya Tecno W3, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yashikujwe telefone mu muhanda ari kuyivugiraho.

Yagize ati “Turahuye ndi kugenda nyivugiraho ariko nabonaga hagati yanjye na we harimo umwanya. Amatara yo ku muhanda yakaga abantu bari guhita ku buryo ntakekaga ko yanyiba ariko ntunguwe n’uburyo yanshikuje telefone agahita yiruka.”

Uyu mujura akimara gufatwa yahise asubiza iyo telefone nyirayo inzego z’umutekano zihita zimushyikiriza Polisi ya Sitasiyo ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP Hitayezu Emmanuel, yasabye abaturage kurwanya ubujura bwa kiboko ndetse ko badakwiye kujya bihanira kuko bitemewe.

Yagize ati “Ni byiza gutabarana ariko icyo tubashishikariza ni ukurwanya ubwo bujura bwa kiboko ndetse igihe bafashe umujura bakajya bahita bamushyikiriza urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha banitwaje ibyo aba yibye aho kwihanira.”

Ubujura bwa kiboko ni icyaha gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kiri hati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshanu kugeza ku 10 z’agaciro k’ibyibwe.

Uyu musore akimara gutabwa muri yombi n'abaturage b'i Nyakabanda
Bamujyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo
Yashyizwe mu modoka y'irondo ryo mu Murenge wa Nyakabanda ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi
Uwingeneye Francine yari yibwe telefone ya Tecno W3

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza