Nyarugenge: Yakubiswe arakomeretswa azira kubura ubwishyu bw’inzoga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yahuye n’uruvagusenya, akubitirwa mu kabari yari arimo kunyweramo inzoga nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura.

Uyu musore ukunze kugorobereza ku gasantere bita ‘Ku Gasoko’ munsi ya Café Nyakabanda yakubitiwe mu kabari kitwa ‘Amahumbezi’ nyuma yo gufatwa ashinjwa kutishyura inzoga yari amaze kunywa.

Ababonye uko gukimbirana bavuze ko imirwano y’aba basore babiri yatangiye ahagana saa munani, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2019.

Ushinzwe umutekano muri ako kabari yabwiye uwo musore ko atishyuye ariko yanga kubyemera bituma baterana amagambo yanavuyemo gufatana mu mashati.

Nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa ku mutwe atangira kuvirirana, uwo musore yatangiye kumena ibirahuri n’ibindi bintu byari bimwegereye.

Umwe mu bakozi b’akabari wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yemeza ko uwo musore yakubiswe amaze kunywa inzoga za 7500 Frw.

Ubuhamya bw’abari muri ako kabari bugaragaza kunyuranya kuko bamwe bemeza ko umusore wakubiswe yari yishyuye inzoga, abandi bakabihakana.

Umwe yagize ati “Bamuhohoteye nta deni yari afite, kuko inzoga zose yari yanyweye yazishyuye.”

Uwitwa Musabyimana Emmanuel yavuze ko bombi bari banyweye inzoga zitari nke.

Ati “ Njye sinahamya ko yazishyuye kuko uriya musekirite yamubwiraga ngo arihe ibihumbi 7500 arabyanga, nibwo bahise barwana yanga ko agenda atarishye.”

Nyuma y’intambara y’aba basore yari yabuze uyihosha, abaturage batabaje abashinzwe umutekano barabatwara babashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Rwezamenyo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 121, giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Umusore yakubitiwe mu kabari azizwa kutishyura inzoga, arakomeretswa bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza