Perezida Duterte wa Philippines yategetse ko imodoka zinjijwe zidasoze zihonyorwa (Video)

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Imodoka 30 zihenze zinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko zitishyuriwe imisoro zahonyowe hifashishijwe imashini zisiza imihanda zizwi nka “Caterpillar”, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte.

Igikorwa cyo kwangiza izi modoka cyabaye ku ya 6 Gashyantare 2018, cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 116 Ikigo cy’Imisoro muri Philippines kimaze gishinzwe.

ABC News dukesha iyi nkuru yanditse ko imodoka 20 z’agaciro kabarirwa hejuru ya miliyoni 1,2 y’amadolari ya Amerika, zasyonyojwe imashini zikiri ku Biro by’Ikigo gishinzwe Imisoro muri Philippines, mu gihe izindi 10 zo zashwanyagurijwe mu byambu bya Davao na Cebu.

Imodoka zashenjaguwe zirimo izo mu bwoko bwa BMW, Mercedes Benz, Audi, Jaguar n’iza Corvette Stingray.

Ikigo gishinzwe Imisoro muri Philippines cyatangaje ko byakozwe ku itegeko rya Perezida Duterte rigamije guhashya ibyaha bya magendu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Perezida Duterte w’imyaka 72 yagize ati “Kimwe mu bintu byari bikwiriye guhagarara bidasubirwaho ni bene ubu bujura bwo gukwepa imisoro bukorwa n’abaherwe, buhora bwisubiramo imyaka n’imyaka muri iki gihugu”.

Duterte kandi yigeze gutangaza ko nta mwana we ukoresha ibiyobyabwenge, icyo gihe yabwiye abantu ko afashe umwe mu bagize umuryango we abikoresha yahita amwica nta kuzuyaza.

Perezida Duterte yakunze gufata ibyemezo bikakaye bitavugwaho rumwe ahanini bishingiye ku guhangana n’ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi kuva akiyobora Umujyi wa Davao.

Uyu Mukuru w’Igihugu yanashyizeho itegeko ryo kurasa abishora mu biyobyabwenge, icyemezo imiryango mpuzamahanga yavuze ko ari uguhohotera ikiremwamuntu.

Mu mwaka wa 2016, Duterte yigeze gutangaza ko uwari Perezida wa Amerika Barack Obama ari umwana w’indaya.

Duterte kandi mu nama yatukiyemo Obama, yatangaje ko uwamugira nka Hitler ngo yamarira ku icumu abaturage be bakoresha ibiyobyabwenge, gusa aya magambo yayabisabiye imbabazi Umuryango w’Abayahudi ku Isi yose.

Indi nkuru wasoma:Amwe mu magambo ya Perezida Duterte wise Papa na Obama ‘abana b’indaya’

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte areba imodoka zinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranye n'amategeko
Igikorwa cyo kwangiza imodoka zinjijwe zidasorewe cyahuriranye n'isabukuru y'imyaka 116 Ikigo cy’Imisoro muri Philippines kimaze gishinzwe
Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte ubwo yageraga ku Biro by'Ikigo cy'Imisoro mu Mujyi wa Manila ahangirijwe imodoka zinjijwe mu gihugu binyuranye n'amategeko
Imodoka zangijwe zose hamwe zigera kuri 30
Perezida Duterte wa Philippines yategetse ko imodoka zinjijwe zidasoze zihonyorwa
Abayobozi mu Kigo gishinzwe Imisoro muri Philippines bareba imodoka zahonyowe
Imodoka zahonyowe hifashishijwe imashini ikora imihanda
Perezida Duterte n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma bitabiriye iki gikorwa kigamije guhangana n'abakora ibyaha birimo n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza