Rutamu wa Radio 1 yashimangiye ko Argentine nidatwara Igikombe cy’Isi azasezera mu itangazamakuru

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Kamena 2018 saa 03:37
Yasuwe :
1 1

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe, ukorera Radio 1, yashimangiye ko ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi azasezera mu itangazamakuru nk’isezerano yatanze ku bamukurikira.

Nyuma ya tariki 14 Nyakanga 2018, abakunda kumva Rutamu Elie Joe yogeza cyangwa avuga amakuru ya shampiyona zitandukanye z’i Burayi bashobora kutazongera kumva ijwi rye ukundi ari umunyamakuru mu gihe Argentine yaba itegukanye igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Burusiya.

Iyi kipe iyobowe na Lionel Messi, yagiye muri iri rushanwa ari imwe mu zihabwa amahirwe byatumye Rutamu usanzwe ari umufana wayo by’umwihariko akunda Messi, atangariza kuri Radio 1 akorera ko nidatwara iki gikombe azahita asezera mu mwuga w’itangazamakuru.

Amagambo ye yayavuze mbere y’uko iri rushanwa ritangira aho yagize ati“Messi nadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru. Reka mbikosore kugira ngo abantu babyumve, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru.”

Iyi kipe Rutamu yahigiye, yatangiye irushanwa nabi umukino wa mbere iwunganya na Iceland igitego kimwe naho uwa kabiri wabaye kuri uyu wa Kane iwutsindwa na Croatia ibitego bitatu ku busa.

Rutahizamu yari yizeye, Lionel Messi, kugeza ubu ntarabasha kwigaragaza atsinda igitego ndetse na penaliti imwe yabonye ntiyabashije kuyinjiza.

Byatumye iyi kipe ijya mu byago byo kuba ishobora gusezererwa itarenze n’amatsinda kuko ubu ifite inota rimwe mu mikino ibiri, ikaba itegereje kureba ibiva mu mukino wa Nigeria na Iceland uza kuba kuri uyu wa Gatanu.

Mu gihe Iceland yatsinda Nigeria, yahita igira amanota ane hagategerezwa umunsi wa nyuma aho Argentine nayo yaba isabwa gutsinda Nigeria noneho Croatia igatsinda Iceland maze hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego Argentine na Iceland zaba zizigamye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rutamu yavuze ko kugeza ubu abona imibare ikomeye kuri Argentine ariko afite icyizere ko Nigeria ishobora gutsinda Iceland bikongerera amahirwe Messi na bagenzi be.

Yagize ati “Argentine ntabwo irasezererwa, nubwo hari amahirwe make ariko byose biraterwa n’umukino wo kuri uyu munsi hagati ya Nigeria na Iceland, nibwo tuza kumenya amakiriro yayo. Nigeria niramuka itsinze Iceland cyangwa zikanganya, amahirwe araba ari menshi ko Argentine ishobora kuzakomeza.”

Uyu munyamakuru yavuze ko atari ubwa mbere atanze isezerano ku bamukurikira kandi akarisohoza kuko ubwo yari ashinzwe imibereho y’abakinnyi muri Sunrise FC, yavuze ko Rayon Sports niyitsinda imikino ibiri azahita asezera kandi ko yabikoze bityo no kureka itangazamakuru bishoboka.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere naba ntanze isezerano kuko nkiri no muri Sunrise FC navuze ko nitsindwa na Rayon Sports kabiri nyivamo kandi narabikoze, nayivuyemo. Gusa tujya tubona amakipe akurira mu irushanwa, hari ubwo [Argentine] yazamukira ku giceri kandi ikanatwara igikombe.”

Rutamu yemeje ko Argentine nidatwara igikombe azasezera mu itangazamakuru

Rutamu yatangiriye itangazamakuru kuri RC Nyagatare akomereza kuri Radio Salus. Yakoreye Radio Flash na Isango Star ahava ajya kuri Radio Rwanda mu 2016 ajya kuri Radio 1 aho ikiganiro cye na Rugimbana Théogène kiri mu bya siporo bikunzwe mu gihugu.

Usibye Rutamu watanze isezerano bijyanye n’iby’umupira w’amaguru, Umuyobozi wa Radio 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yari aherutse kuvuga ko AS Kigali niramuka yegukanye igikombe cya shampiyona azazenguruka i Gasogi yambaye umwenda w’imbere gusa.

Kugeza ubu KNC ashoboka kutambara ubusa kuko mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire, APR FC iracyayoboye n’amanota 60 kugira ngo AS Kigali itware igikombe bisaba ko yaba yatakaje imikino yombi harimo uwo izakiramo Gicumbi FC n’uwo izasuramo Espoir.

Si ubwa mbere umunyamakuru w’imikino atanze isezerano rijyanye n’ibizava mu mukino kuko mu 2015 Samuel [Sammy] Kuffour ukorera Televiziyo ya SuperSport yo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko Ghana niramuka idatwaye Igikombe cya Afurika itsinze Côte d’Ivoire, azogosha umusatsi we ‘akunda’ kandi bigakorwa abantu bose bareba kuri televiziyo.

Ni ko byagenze kuko ako kanya Côte d’Ivoire ikimara kwegukana irushanwa itsinze Ghana, Robert Marawa ukorera SuperSport yahise afata imashini maze yogosha Sammy Kuffour abantu bakurikiye televiziyo bareba.

Robert Malawa ubwo yogoshaga Sammy Kuffour nk'isezerano yari yaratanze mu gihe Ghana itatwara Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza