Rwamagana: Umugeni yaguye igihumure, ubukwe burapfuba kubera umusore wirarira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 11:33
Yasuwe :
4 0

Umusore ukomoka mu Karere ka Gatsibo yashatse gukoresha ubukwe nta mafaranga ahagije afite, bupfa ku munota wa nyuma, inshuti n’abavandimwe bamaze kugera aho imihango yose yari kubera ku wa 26 Gicurasi 2018.

Ubukwe bwo gusaba no gukwa bwapfubye bwari kubera muri Centre d’Accueile Sainte Agnès i Rwamagana.

Bamwe mu bari babutumiwemo babwiye IGIHE ko uyu musore n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu biro by’Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo bahita berekeza aho hari kubera ibirori.

Bageze kuri Centre d’Accueile Sainte Agnès, ababutashye batunguwe no kumva umusore abwiye umuryango we ko nta kintu na kimwe mu bikinerwa mu gusaba no gukwa birimo amasuka, ibicuba n’ibindi afite.

Umwe mu bari muri ubu bukwe utarifuje ko atangazwa amazina ye yagize ati “Nta kintu na kimwe yari arifite kandi yashakaga ubukwe buhenze, kuko n’ibicuba n’amasuka yo kwifashisha mu gusaba abo mu muryango we nibo bagiye babigura nyuma abageni n’abatumirwa bari muri Salle.”

Ibyo bimaze kuhagera, banasanze uyu musore nta nkoni n’ingofero byo guha sebukwe yaguze, nta n’impano yo guha nyirabukwe yari yazanye ku buryo umwe mu bo mu muryango we yahise atega igare ajya kubigurira mu mujyi wa Rwamagana.

Iby’ibanze nkenerwa bimaze kugurwa n’abisakasatse byihuse ngo ubukwe budapfuba, ahagana ku gicamunsi abashinzwe umutekano w’aho biyakirira (salle) bakinze amarembo kuko bari bataramara kwishyurwa amafaranga yo kuyikodesha.

Uretse salle, ibyabo byose imbwa zabirwaniyemo, umutangabuhamya avuga ko n’umugeni yageze aho yambarira, abura imyambaro kuko umusore atari yarangije kwishyura amafaranga ibihumbi 100 yasigayemo aho bakodesheje imyenda irimo iyo bajyanye gusezerana mu murenge.

Yagize ati “ Nyuma uwari wabakoreye decoration yaraje noneho abima undi mwenda w’ubukwe, umukobwa yari agiye kwambara ababwira ko awubaha ari uko bamwishyuye amafaranga yose bamusigayemo.”

Umukobwa akimara kumenya aya makuru yose y’uko salle yafunzwe, itorero gakondo ndetse n’abafotoraga nabo banzuye ko nta kindi kintu bari bwongere gukora nabo batishyuwe, yahise agwa igihumure bahita bamujyana igitaranganya kwa muganga, umusore asigara yumiwe.

Ibi bikimara kuba abari bambariye umusore bose n’abari batumiwe bahise bakwira imishwaro, banga igisebo ngo hatagira n’uwabafotora.

Salle yari kuberamo ubukwe yari yatatswe ariko umusore atarangije kwishyura amafaranga ayikodesha
Umugeni yaguye igihumure arandatwa n'umuryango bamwihutana kwa muganga
Abari batashye ubukwe bahise bakwira imishwaro ubukwe bumaze gupfuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza