Schwarzenegger yakubitiwe umugeri muri Afurika y’Epfo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Arnold Schwarzenegger wamamaye muri filime ziganjemo imirwano ndetse nyuma akaza no kuba Guverineri wa Leta ya California, yakubitiwe umugeri mu bikorwa bijyanye n’imyitozo ngororamubiri muri Afurika y’Epfo.

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa yakubise Arnold Schwarzenegger umugeri wo mu kirere amuturutse inyuma kuri uyu wa Gatandatu, gusa uyu mugabo nyuma yabwiye abakunze be ko nta kibazo yigeze ahura nacyo.

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 71, yari ari ahitwa Arnold Classic Africa, mu gikorwa cy’imyitozo ngororamubiri muri Johannesburg akubitwa umugeri n’umuntu umuturutse inyuma, mu gihe yari ari kwifata amashusho.

Nyuma yanditse kuri Twitter amara abafana be impungenge ababwira ko nta gikuba cyacitse, ati “ Nta kintu gikwiriye gutuma muhangayika. Natekereje ko nasunitswe n’imbaga yari ihari kandi n’ibintu bimbaho kenshi.”

Arakomeza ati “Naje kubyemera ko nakubiswe umugeri nkimara kubona amashusho nkamwe mwese. Nishimiye ko kiriya kigoryo kitabangamiye snapchat yanjye.”

Amahusho agaragaza uko iki gikorwa cyagenze yashyizwe hanze na Schwarzenegger yerekana umuntu amuturuka inyuma akamukubita umugeri mu mugongo.

Abarinzi ba Schwarzenegger bahise bamukura mu nzira vuba na bwangu.

Igitangaje cyane cyanavugishije benshi ni uburyo uyu muntu yaciye mu rihumye abarinzi barenga 30 ba Schwarzenegger akamukubita umugeri mu buryo butunguranye.

Schwarzenegger akomoka muri Autriche ariko afite ubwenegihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamaye muri filime zitandukanye zirimo The Terminator, Predator, Commando, Total Recall, Collateral Damage n’izindi.

Uyu mugabo yabaye Guverineri wa Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2003 kugeza mu 2011.

Reba amashusho agaragaza Schwarzenegger akubitwa umugeri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza