Serena Williams yibarutse umukobwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Nzeri 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamerikakazi Serena Williams, umwe mu bagore bakomeye mu mukino wa Tennis ku Isi, yibarutse imfura ku myaka 35.

Serena Jameka Williams yabyariye mu bitaro byitwa St Mary mu Mujyi wa West Palm Beach wo muri Leta ya Florida, yibarutse ku wa Kane, tariki 31 Kanama 2017, nyuma y’umunsi umwe ahagejejwe.

Uyu mugore wakunze kuza ku isonga mu bakina umukino wa Tennis ku Isi, umwana w’umukobwa yibarutse yamubyaranye n’umuherwe witwa Alexis Ohanian uri mu bashinze ikigo cya Reddit kiri mu bikomeye mu ruhando rw’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru y’uko Serena Williams yabyaye umukobwa yatangajwe bwa mbere n’umutoza we, Patrick Mouratoglou, wanditse kuri Twitter ati "Ndakwishimiye kandi ndumva amarangamutima yawe." Murumuna we yagize ati "Mu by’ukuri ndishimye cyane, amagambo navuga ntiyabisobanura."

Serena Williams cyangwa Alexis Ohanian babyaranye nta n’umwe uragira icyo avuga ku mwana bibarutse.

Serena Williams yibarutse nyuma y’iminsi atangaje ko muri Mutarama, umwaka utaha, azasubira mu kibuga akongera gukina Tennis mu irushanwa rya Australian Open nyuma y’igihe yarafashe ikiruhuko cyo kubyara cyatumye asubira inyuma ku rutonde rw’abayoboye kuko ubu abarwa nk’uwa 15 ku Isi.

Uyu mugore yahishuye ko atwite muri Mata, uyu mwaka, biturutse ku ifoto ye yashyize kuri Snapchat bigatuma ab’inkwakuzi bahita batahura ko inda ari nkuru nubwo ari amakuru yari yaragize ibanga. Hari hashize amezi atatu yegukanye igihembo cy’irushanwa rya Australian Open.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza