Sri Lanka: Yafatiwe ku kibuga cy’indege atwaye ikilo cya zahabu mu kibuno

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Colombo muri Sri Lanka yavumbuye umugabo wari wagerageje gutwara ikilo cya zahabu mu kibuno ubwo yashakaga kwerekeza mu Buhinde.

AFP itangaza ko ibyo byabaye ku cyumweru gishize, ubwo abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Colombo baketse umugabo w’imyaka 45 werekezaga mu Buhinde wagendaga aninagira kubera iyo zahabu yari atwariye hasi.

Uwo mugabo yahamagawe n’abashinzwe gucunga umutekano kugira ngo bamusake byimbitse kuko babonaga agenda nk’umuntu urembye.

Nyuma yo kumusaka, basanze yashyize mu kibuno udupfunyika turindwi twa zahabu ndetse n’imikufi itandatu byose bifite agaciro k’amadorali ya Amerika ibihumbi 30.

Uyu mugabo yaciwe amande y’amadolari 1 500 ndetse n’ibyo yari atwaye mu buryo bwa magendu biragaruzwa.

Ubusanzwe Sri Lanka yemerera abantu gutwara imikufi runaka y’agaciro igihe bavuye muri icyo gihugu. Abantu bashaka kwinjiza amabuye y’agaciro muri icyo gihugu nabo bacibwa imisoro mike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza