Tanzania iri ku mwanya wa mbere muri EAC mu kugira abantu benshi bakoresha urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya y’ikigo New Frontier Data gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’urumogi ku isi, yagaragaje ko Tanzania iza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu kugira umubare mwinshi w’abaturage bakoresha urumogi.

Raporo yiswe The Africa Regional Hemp & Cannabis Report: 2019 Industry Outlook igaragaza ko muri Afurika y’Iburasirazuba hari abanywi b’urumogi bagera kuri miliyoni icumi.

Tanzania niyo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’abantu miliyoni 3.6 bakoresha urumogi. Ibyo bituma icyo gihugu kiza ku mwanya wa gatanu mu bihugu bya mbere bikoresha urumogi muri Afurika.

Iguhugu cya Kenya nicyo kiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba n’abaturage miliyoni 3.3 kikaza ku mwanya wa gatandatu muri Afurika. Uganda iza ku mwanya wa gatatu muri Afurika y’Iburasirazuba n’umwanya wa munani muri Afurika yose, aho gifite abaturage miliyoni 2.6 bakoresha urumogi.

U Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo ntabwo bigaragara muri raporo.
Ku mugabane wa Afurika, Nigeria iza ku mwanya wa mbere n’abaturage miliyoni 20.8 bakoresha urumogi, Ethiopia ikurikiraho n’abaturage miliyoni 7.1, Misiri ni iya gatatu na miliyoni 5.9 z’abaturage naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya kane n’abaturage bangana na miliyoni eshanu bakoresha urumogi.

Ibihugu bigaragara muri raporo bifite abaturage bake bakoresha urumogi harimo Zimbabwe ifite miliyoni 1.1, Malawi ifite miliyoni 1.2, Niger ifite abakoresha urumogi bangana na miliyoni 1.2 na Zambia ifite miliyoni 1.4.

Raporo ya New Frontier Data igaragaza ko ku mugabane wa Afurika, abantu miliyoni 83 bakoresha urumogi.

Isoko ry’urumogi rugurishwa muri Afurika rwaba mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubutemwe ribarirwa agaciro ka miliyari 37 z’amadolari ya Amerika.

Nibura 11.4 % by’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 muri Afurika bakoresha urumogi.

Raporo igaragaza ko abantu miliyoni 260 ku isi bakoresha urumogi nibura rimwe mu mwaka, bigatuma miliyari 344 z’amadolari zigenda kuri ubwo bucuruzi ku mwaka.

Kubera ko ibihugu ku isi bitaremera ikoreshwa ry’urumogi ku mugaragaro, bituma rucuruzwa cyane mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uganda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba biri gutegura amabwiriza agamije kwemera urumogi gukoreshwa byemewe muri gahunda zimwe na zimwe nk’ubuvuzi.

Raporo ya New Frontier Data igaragaza ko ku mugabane wa Afurika, abantu miliyoni 83 bakoresha urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza