Twisekere: Kubita n’izindi si njyewe ureba njyenyine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Umugabo yashakaga kwiba intama ku muturanyi we wari uzoroye acunga ari ku mugoroba azicyuye afata ikanzu y’umweru isa na zo acunga nyirazo acyuye azinjiramo maze agenda akambakamba.

Ku bw’amahirwe make nyirazo aramubona aramwegera amukubita inkoni ya mbere mu mugongo, undi aranuma ku mutima yibwira ati "Ndakwiba ye".

Undi arongera amutikura iya kabiri, nawe kuko yari yagambiriye kwiba ntiyakoma. Nuko nyir’intama amuhonda inkoni y’agatatu n’iya kane, ya ntama muntu yumvise uburibwe ati "Wa gicucu we ni njye ntama njyenyine ureba? Kubita n’izindi cyangwa nanjye undeke."

Umunsi umwe, umukwe n’umugeni bajya gusezerana mu rusengero maze mu gihe umuhango wari urimbanyije barimo gusezerana pasiteri abaza abari mu iteraniro ati “Ese hari ufite ikibazo cyangwa impamvu yatuma tudasezeranya uyu musore n’inkumi?”

Mu kanya nk’ako guhumbya umugore aturuka inyuma afite abana babiri b’impanga n’akandi kagenda karira inyuma ye, aza asanga pasiteri, abantu bose bagwa mu kantu umugeni yikubita hasi agwa igihumure.

Mu gihe pasiteri yiteze icyo umugore agiye kuvuga, umugore ati “Inyuma ntabwo turi kumva wavuga cyane.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza