Ku myaka 96, Robertine anywa hagati y’amacupa 12 na 20 y’inzoga ku munsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukuboza 2016 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Robertine Houbrechts utuye mu gace ka Muizen mu Ntara ya Anvers mu Bubiligi yemeza ko ku munsi ashobora kunywa hagati y’amacupa 12 na 20 y’inzoga kandi ntibigire ikibazo bimutera.

Uyu mukecuru w’imyaka 96 y’ubukuru ngo buri mugoroba niwe usohoka bwa nyuma mu kabari kitwa Floreal mu gihe abandi bo mu kigero cye baba basinziriye kubera izabukuru.

Robertine ndetse n’umwana we witwa Felix, bafata urugendo bakajya kunywa agasembuye. Ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 96 y’amavuko,yabonye umwanya uhagije wo kunywa mu buryo bufatika.

Robertine yagize ati "Imigoroba yose mumbona hano, ni njyewe uhasohoka bwa nyuma kandi mbasha kwigenzura, nta kibazo ngira.”

Umuyobozi w’ako kabari, Fanny Waegemans nawe yemeje ayo makuru y’uko uwo mukecuru anywa amacupa y’inzoga 12 ndetse ashobora no kuba yanayarenza nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabyanditse.

Yagize ati “ Iyo yageragezaga kunywa amacupa atatu cyangwa ane, akabari kose karasekaga. Ariko ashobora kunywa amacupa y’inzoga 12 ku munsi ndetse akaba yanayarenza.”

Nubwo uyu mukecuru afite umutwe udigadida kubera gusaza, ngo nta kibazo inzoga zimutera akomeza kumera neza.

Robertine ati "N’ubwo umutwe wanjye uba udigadiga kubera gusaza, muganga yambwiye ko igihe cyose numva nta kibazo mfite nshobora kujya mu kabari kuko ntacyo bishobora kunyangizaho.”

Uyu mukecuru avuga ko akurikije uko abibona kuri we inzoga ari umuti mwiza kuko bimurinda kuba wa muntu uhora ku miti.

Agashya k’uyu mukecuru ngo ni uko atajya anywera inzoga mu rugo iwe cyangwa ahandi hantu uretse muri ako kabari gusa.

Umwana w’uyu mukecuru, witwa Felix yatangaje ko ku wa Gatatu kuko ako kabari kadakora ngo niwo munsi Robertine agorobereza iwe, akareba televiziyo cyane cyane, umupira w’amaguru ngo kuko nta handi ashobora kujya.

Uyu mukecuru w’imyaka 96 ashobora kunywa amacupa ari hagati ya 12 na 20 y'inzoga ku munsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza