U Budage: Igitsina cy’umugabo cyafashwe n’icyuma cyo muri ’gym’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Mujyi wa Worms mu Budage yamazweho amasaha atatu atabarwa ngo igitsina cye gikurwe mu cyuma cyo muri ’gym’ aho cyari cyafashwe, hitabazwa urukero nyuma yo kumugeragerezaho uburyo bwinshi ntibigire icyo bitanga.

Ni impanuka idasanzwe yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bikomeye i Burayi, bigaruka ku buryo uyu mugabo yatabawe agakurwaho icyuma kiremereye cyari cyaheranye ubugabo bwe kugeza ubwo gisatuwe mu mpande zose.

The Independent yatangaje ko uyu mugabo yatabawe n’itsinda ry’abakorera bushake rishinzwe kuzimya inkongi, ryamaze amasaha atatu rikoresha ibikoresho by’amoko atandukanye. Bakoresheje urucyezo rwifashisha amashanyarazi mu guca icyo cyuma cyo muri ’gym’ cyapimaga ibiro biriri n’igice.

Uyu mugabo yajyanywe igitaraganya mu bitaro byo mu Mujyi wa Worms wo mu Budage.

Ibitaro byamukurikiranye ubwo yari yahuye n’icyo kibazo mu cyumweru gishize ntibyigeze bitangaza impamvu nyakuri, n’uburyo igitsina cy’uyu mugabo cyageze mu cyuma cyo muri ’gym’ gusa mu butumwa bwashyizwe ahagaragara basoje bagira inama abantu ‘kudakinisha ibikorwa nk’ibyo’.

Muri Gicurasi, uyu mwaka, mu Majyaruguru y’u Bwongereza, habaye impanuka nk’iyi, igitsina cy’umugabo gifatwa n’impeta hashira iminsi ibiri ari mu bubabare bukomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza