U Bufaransa: Umukecuru w’imyaka 95 amaze imyaka 65 atwara imodoka imwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 1954 nibwo Yvonne Abgrall w’imyaka 95 yaguze imodoka ye yo mu bwoko bwa Peugeot 203. Imyaka 65 irashize ariko ntarahindura iyo modoka, n’ubu niyo agitwara.

Yvonne atuye mu gace kitwa Calvados muri Normandie, mu Majyaruguru y’u Bufaransa. Imodoka ye niyo agitemberamo kenshi iyo yumva akumbuye gutwara.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko abapolisi bashinzwe umutekano buri gihe baba bafite amatsiko iyo babonye uwo mukecuru mu modoka ye, kuko benshi batiyumvisha ko afite ubushobozi bwo gutwara.

Yagize ati “Buri gihe iyo nsohotse mpagarikwa n’abapolisi. Bambaza ibyangombwa bakampata ibibazo. Baba bashaka kwimara amatsiko. Biratangaje, imodoka yanjye yo irabasetsa kurusha uruhushya rwanjye rwo gutwara. Ibyangombwa byanjye byo gutwara byemewe n’amategeko kandi imodoka yanjye nayo yujuje ibisabwa byose.”

Yvonne yabonye uruhushya rwo gutwara imodoka mu 1952 ariko mu myaka yose arumaranye nta na rimwe arakora impanuka.

Avuga ko kubera iza bukuru, iyo atwaye imodoka ye yigengesera cyane kuko yirinda kuba yateza impanuka ikitirirwa ko byatewe n’ubusaza.

Uwo mukecuru yavuze ko iyo atwaye imodoka ye yumva afite amahoro n’umutekano usesuye.

Ati “Nk’umushoferi uwo ari we wese, iyo ntwaye mba mfite impungenge zo gukora impanuka ariko iyo ndi muri 203 yanjye, mba mfite umutekano.”

Yongeyeho ati “Buri byumweru nka bibiri cyangwa bitatu ntembera mu modoka yanjye ndetse n’iyo nasohokanye n’inshuti zanjye. Nta cyandutira iyi modoka. Nagira agahinda ntari kumwe nayo.”

Icyakora afite impungenge ku mushinga w’itegeko uri kwigwa wo gushyiraho amabwiriza akomeye ku bantu bafite uburwayi n’abashaje cyane bifuza gutwara imodoka.

Uwo mushinga usaba ko umuntu ufite uburwayi cyangwa urengeje imyaka runaka azajya abanza gukorerwa isuzuma kugira ngo byemezwe ko afite ubushobozi bwo gutwara imodoka.

Peugeot 203 nibwo bwoko bwa mbere bw’imodoka uruganda Peugeot rwo mu Bufaransa rwakoze nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Kugeza mu 1960 ubwo uruganda rwahagarikaga kuzikora, hari hamaze kugurishwa izisaga ibihumbi 700.

Yvonne mu modoka ye yaguzwe mu 1954
Peugeot 203 ni ubwoko bw'imodoka zari zigezweho mu Bufaransa mu myaka ya 1950

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza