U Buhinde: Umuganga yiyahuye nyuma yo gutotezwa na bagenzi be batatinyaga n’imbere y’abarwayi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Abaganga batatu bo mu Mujyi wa Mumbai bafunzwe bashinjwa gutoteza umuganga mugenzi wabo bikamugeza ku kwiyahura.

Payal, umuganga w’imyaka 26 y’amavuko wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 Gicurasi 2019 nyuma y’amezi atotezwa na bagenzi be kubera ubwoko bwe.

Payal akomoka mu bwoko bwasigajwe inyuma mu Buhinde.

Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga na bo b’abagore kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe.

Ku munsi wo ku wa Kabiri, Polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nkuko Umuvugizi wa Polisi muri aka gace yabibwiye BBC.

Mbere yuko bafatwa, Ibitaro bya Nair bakoragaho byari byabahagaritse. Ni nyuma kandi yuko abandi bakozi baho batangiye kwigaragambya basaba ko Payal ahabwa ubutabera.

Payal ukomoka mu gace k’Amajyaruguru y’u Buhinde, yari yaragiye i Mumbai we n’umugabo we na we w’umuganga kwiga ngo abe inzobere mu kuvura abagore.

Akomoka mu bwoko bwitwa Tadvi Bhil, bumwe mu moko 700 yasigajwe inyuma mu Buhinde. Leta ubu ibaha amahirwe anyuranye yo gutera imbere ngo bagere ku bandi.

Nyina Abeda avuga ko umukobwa we Payal yifuzaga kwiga ubuvuzi kugira ngo azajye kuvura abo mu bwoko bwe.

Nyina avuga ko umukobwa we yari amaze kugera ku rwego rwiza akurikije aho yavuye mu muryango ukennye cyane, ariko ageze mu bandi i Mumbai baramutoteza bikabije kubera ubwoko bwe.

Abeda yagize ati "Bamutotezaga n’imbere y’abarwayi no ku kantu gatoya cyane. Bakamutuka bikabije, bakamujugunya impapuro mu maso. Yambwiye ko batamuhaga amahoro ngo anabashe gufata ifunguro".

Abeda wazaga kwivuriza ku Bitaro bya Nair umukobwa we yakoragaho, avuga ko na we ubwe yiboneye iri totezwa ku mukobwa we ndetse arahaguruka arabyamagana, ariko Payal aramubuza.

Avuga ko Payal yatinyaga ko bimenyekanye aba bamukorera itoteza bakwirukanwa, ariko ngo byatumye ahubwo barushaho kumuhohotera.

Mu Ukuboza 2018, Abeda avuga ko yabwiye abakuru kuri ibi bitaro ku ihohoterwa rikorerwa umukobwa we, bemera kumwimurira mu yindi serivisi ndetse ngo aroroherwa.

Nyina avuga ko guhera ku itariki 10 Gicurasi 2019, Payal yongeye gutotezwa, noneho ubwe yitangira ikirego ku bamukuriye, ariko ntibagira icyo babikoraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza