U Buhinde: Umusore urwaye kanseri yishe arashe mugenzi we wamushoye mu kunywa itabi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umusore w’Umuhinde witwa Mustakeem Ahmad w’imyaka 25 yishe mugenzi we avuga ko ariwe wamushoye mu ngeso zo kunywa itabi bikaza kumuviramo kurwara kanseri yo mu muhogo.

Mustakeem Ahmad yahitanye uwitwa Inayat bakoranaga muri restaurant iherereye mu Mujyi wa New Delhi nyuma yuko kwa muganga bamusanganye kanseri.

Topsanté dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu musore yarakajwe cyane nuko mugenzi we ariwe wamwigishije bwa mbere kunywa itabi akanabimufashamo.

Nyakwigendera Inayat nawe wari ufite imyaka 25 yahitanywe n’ibikomere aguye kwa muganga kuko mugenzi we yari yamurashe amasasu menshi.

Mustakeem Ahmad wakoraga muri restaurant ya muramu we ngo si ibyo kunywa itabi gusa byatumye yica mugenzi we kuko yari asanzwe anamufitiye ishyari ryo kuba ariwe ukundwa cyane na shebuja nk’uko ibinyamakuru byo mu Buhinde byabitangaje.

Ibyo byatumye uyu musore ava mu kazi, ajya mu cyaro cy’iwabo ahitwa Utar Pradesh agura imbunda ndetse yitoza no kuyikoresha kugeza ubwo yagarutse aho bakoreraga agateza akaduruvayo muri iyo restaurant ari naho yarasiye mugenzi we.

Uyu musore wakoze ayo marorerwa yahise atoroka ariko aza gutabwa muri yombi na polisi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza