U Buhinde: Yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara imbere y’iwabo w’umukunzi we abasha kumusubirana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Kamena 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Hari hashize imyaka umunani, Ananta Burman, umusore wo mu Buhinde mu gace ka West Bengal akundana n’umukobwa witwa Lipika.

Mu buryo butunguranye, mu minsi ishize Ananta yagiye kubona abona Lipika yamukumiriye kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga zose bahuriragaho.

Umusore yaracukumbuye kugira ngo amenye neza icyo yapfuye n’umukunzi we, aza kumenya ko hari undi musore ababyeyi ba Lipika bamuboneye bagiye kumushyingira.

Ikinyamakuru 7su7 kivuga ko umusore amaze kubimenya, ku Cyumweru tariki 2 Kamena yazindukiye ku rugo rw’iwabo wa Lipika.

Yagiye afite icyapa cyanditseho ngo ‘Munsubize umuntu wanjye tumaranye imyaka umunani”.

Kuva ubwo Ananta yanze kugira icyo ashyira mu kanwa, avuga ko atarya batamusubije umukunze we.

Abaturanyi na Polisi baraje baramwinginga ngo arekere aho umuhungu ababera ibamba, biza kurangira atangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bamujyana kwa muganga.

7sur7 ivuga ko abaturanyi bamaze kubona ibiri kuba, basabye umuryango w’umukobwa guca inkoni izamba, bakareka gushyingira umukobwa wabo ku ngufu ahubwo agasanga Ananta.

Ababyeyi ba Lipika baje kuva ku izima, baremera Ananta avuye mu bitaro bahita bamumushyingira mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Byarangiye Ananta na Lipika basubiranye banakora ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza