U Bwongereza: Polisi yafashe abarimbishije igiti cy’urumogi nk’umutako wa Noheli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa Cheltenham, mu Bwongereza yataye muri yombi umugabo n’umugore bakurikiranyweho gutera no gutaka igiti cy’urumogi nk’umutako wo ku munsi Mukuru wa Noheli.

Iki giti cyavumbuwe kuwa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza nyuma y’umukwabo Polisi yakoze mu murima byavugwaga ko uhingwamo urumogi.

Metro dukesha iyi nkuru itangaza ko iki giti cyari gitatse neza n’imitako itandukanye, cyashyizweho amatara y’amoko yose n’igishushanyo cy’umumarayika ku gasongero kacyo.

Polisi yo mu gace ka Gloucestershire mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Bwongereza yahise ita muri yombi umugabo n’umugore bakekwa ko ari bo bagize uruhare mu guhinga uru rumogi ndetse ifata n’ibindi biyobyabwenge.

Aba bombi baherukaga kurekurwa muri Gashyantare ariko bagikurikiranwa n’ubutabera, gusa Polisi yari yaririnze kugira icyo itangaza ku makuru aberekeye.

Si ubwa mbere, igiti cy’urumogi gihingwa mu buryo budasanzwe mu Bwongereza kuko no mu 2013, hari icyagaragaye mu ndabyo zo ku muhanda mu Mujyi wa Newport.

Iki giti cyatewe mbere y'iminsi mike y'ibirori byo kuri Noheli
Igiti cy'urumogi cyari kimeze nk'umutako
Mu 2013, urumogi rwasanzwe mu ndabyo zo ku muhanda rwaratewe mu buryo butazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza