Ubuhamya bwa Bigirabagabo wamaze imyaka ibiri afite isasu mu mubiri rikaza kwivanamo

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 21 Kanama 2017 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Bigirabagabo Joseph, ni umugabo w’imyaka 65 utuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Juru mu Ntara y’Iburasirazuba akaba yaratanze ubuhamya bw’uburyo yamaranye isasu imyaka ibiri mu gatuza ryarananiye abaganga ariko ku bw’ubushake bw’Imana rikazivanamo ntacyo abikozeho.

Mu kiganiro Duhumurizanye gitambuka kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro kigaruka ku buhamya bw’abantu n’ibyo Imana yabakoreye ndetse n’aho y’abakuye mu buzima bwa gikirisito, Bigirabagabo yatanze ubuhamya avuga ko Imana mu gushaka kumukura mu byaha, yamukoreye igitangaza cyo kumuvanamo isasu yari amaranye imyaka ibiri ryarananiye abaganga.

Yavuze ko muri Gashyantare 1995 yatewe n’abajura mu masaha ya saa tatu z’ijoro, bamucyekaho amafaranga menshi kuko yacuruzaga inzoga. Mu bajura bamuteye harimo n’uwari ufite imbunda wamurashe amasasu atanu, abiri akamufata.

Ati “ Irya mbere ryamfashe mu rwano, irindi rijya mu gatuza ari na ryo namaranye imyaka ibiri abaganga barambwiye ko kumbaga bidashoboka.”

Uyu mugabo ngo yivurije i Rilima kuko batashoboraga kubaga iryo sasu bamwohereza ku bitaro byitiriwe umwami Faisal na ho ntibamubaga.

Avuga ko yahoraga yihebye kuko yari aziko afite isasu mu gituza kandi rishobora kumuhitana isaha n’isaha.

Mu mpera z’umwaka wa 1997 yafashwe mu bantu bacyekwagaho ibyaha bya Jenoside ajyanwa gufungwa n’iryo sasu rikimurimo.

Ati “ Ubwo narindi muri gereza, haje akantu kameze nk’agaheri , nkajya nkashima kuko kandyaga nk’ivunja. Ijoro rimwe ari nka saa munani z’ijoro nagiye kumva numva ikintu kiraturitse mu mugongo, nsanga ni rya sasu rivuyemo.”

Ngo ryakurikiwe n’amazi menshi n’amaraso kuko ryari rihaciye igisebe ariko yakomeje kuhakanda no gushyiraho imiti na cyo kirakira.

Isasu rimaze kuvamo ndetse n’igisebe kigakira ngo yaje kuburanishwa muri Gacaca agirwa umwere akaba afite amashimwe.

Ati “ Gacaca yangize umwere, ariko iyo nsubije amaso inyuma ngatekereza ibyo Imana yankoreye n’uburyo yakuyemo isasu nari maranye imyaka ibiri irenga, numva ko ari ubuhamya nkwiriye gusangiza abandi.”

Uyu mugabo yiyemeje gufatanya n’abandi kubaka insengero, mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi , kubwiriza ubutumwa bataramenya Yesu kuko aziko ariyo mpamvu Imana ikimurinze.

Mu buzima busanzwe Bigirabagabo, ni umuhinzi w’urutoki mu karere ka Bugesera ndetse akaba yaragiye yegukana n’amarushanwa y’umuhinzi w’urutoki w’intangarugero.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza