Ubukwe butangaje bw’abageni bagendeye kuri ’Rollers’ mu mihanda y’i Kigali (Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Abageni bakoze ibirori by’ubukwe bwatangariwe na benshi mu Mujyi wa Kigali biturutse ku gashya ko gutambagira imihanda bagendera ku nkweto zifite amapine ’Rollers’ bagaragiwe n’ababambariye.

Ubu bukwe budasanzwe bwabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2018. Ni ibirori byahuje inshuti n’imiryango ya Abdul Karim Habyarimana na Firidausi Uwase, byabereye i Nyamirambo ku ishuri ryo ku Ntwari riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Ibirori aba bombi beretse imiryango byaranzwe n’udushya kuko abageni ndetse n’ababambariye bose bagendeye kuri Rollers bakazenguruka mu mihanda y’i Nyamirambo ndetse bakifotoreza no mu nkengero za Kigali Convention Centre ahari ubusitani kuri ’roind-point y’umugore ucira amazi.’

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Abdul Karim Habyarimana, yavuze ko we n’umugore we bagize igitekerezo cyo gukora ibirori by’ubukwe muri ubwo buryo biturutse ku kuba bombi basanzwe bakora umwuga wo gutoza abakiri bato kugendera kuri Rollers ndetse uwo mukino ukaba warabahuje ukababera imvano y’urukundo bafitanye.

Yagize ati "Ni umwuga wanjye kuva mu buto mfite imyaka icyenda kugeza n’ubu mfite mirongo itatu. Rollers yanyishyuriye ishuri, nayikuriyemo niyo yantunze kugeza izi saha irantunze pe."

Yongeyeho ati "Umufasha wanjye ninjye wamwigishije, ni umukino yahoze akunda ndamwigisha. Yari atandukanye n’abandi cyane, yarabikundaga. Hari ikintu umuntu ajyamo ukabona ko agikunze koko. Ni umwuga duhurijeho ariko nyuma y’aho ngaho iby’urukundo byaraje mwiyumvamo nawe anyiyumvamo kugeza aho twumva ko twabana."

Uyu mugabo n’umufasha we basanzwe bakora akazi ko gutoza abakiri bato kugendera kuri Rollers bagahembwa ku kwezi n’ababyeyi. Ni imirimo bakorera mu bice bitandukanye birimo i Nyamirambo, Gacuriro, Kibagabaga, i Remera kuri Stade Amahoro, ku bigo by’amashuri birimo Ecole Belge n’ahandi hatandukanye.

Yagize ati "Ndashima Imana byagenze neza, abantu baraje, abafotora barafotora, ubukwe bwagenze neza cyane mu by’ukuri."

Avuga ko yifuzaga gukora ibirori bidasanzwe kurushaho aho yari kuzenguruka Umujyi wa Kigali agaturuka i Nyamirambo kugera mu Mujyi Rwagati bagendera kuri Rollers ariko ku bw’impamvu z’umutekano wo mu muhanda n’abagenzi yemererwa kubikorera mu bice bimwe na bimwe birimo na roind-point ya Kigali Convention Center.

Aba bageni bambariwe n’abasore 20 n’umwana w’umukobwa uri mu bo batoza kugendera kuri Rollers. Habyarimana avuga ko yishimira kuba yarabikoze bikagenda neza ndetse ngo mu mateka azi umuntu umwe wabashije kubikora mu buryo nk’ubwe nabwo mu 2003 muri Uganda.

Ibirori bidasanzwe by’aba bombi byasigiye ikiganiro abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi ndetse amafoto n’amashusho agaragaza urwibutso rwa bimwe mu byaranze ubu bukwe bikwirakwizwa ku mbuga zirimo Twitter biganirwaho n’abishimiye umwihariko wabyo.

Kwifotoza muri ubu bukwe bwakozwe mu buryo budasanzwe hafi ya Kigali Convention Center
Ubu bukwe bw'aba bombi bwatangaje abantu benshi
Abasore 20 bambariye Habyarimana n'umugore we bagenderaga ku nkweto z'amapine
Habyarimana na Uwase beretse imiryango ubukwe budasanzwe
Ibi birori byagaragayemo n'utundi dushya tw'abasore babyina
Ubukwe bwabereye ku ishuri ryo ku Ntwari i Nyamirambo naho kwifotoza bikorerwa mu mihanda ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza