Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubaho wigunze bigira ingaruka nko kunywa itabi inshuro 15 ku munsi

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 23 Ukuboza 2017 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakuru bagera kuri miliyoni icyenda bagirwaho ingaruka zikomeye zangiza ubuzima bwabo ziterwa no kwigunga, zishobora kungana n’iz’umuntu unywa itabi cyangwa se ufite umubyibuho ukabije.

Raporo yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ya Jo Cox, y’umunyapolitiki wo mu Bwongereza yerekanye ko ubwigunge ari icyorezo rusange kigomba guhagurukirwa n’inzego zitandukanye.

Iyi komisiyo yakoze ubu bushakashatsi yashinzwe n’uwari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Jo Cox, waje kwicwa muri Kamena 2016.

Iyi raporo ivuga ko kwigunga bitagira ingaruka ku bantu bakuru gusa, ahubwo buri kigero cy’imyaka gishobora guhura n’iki kibazo kandi bikaba byangiza ubuzima cyane kuko ngo abantu bigunga bakunze gupfa urupfu rutunguranye.

Abadepite babiri bo mu Bwongereza, Rachel Reeves na Tory Seema Kennedy bashyize hanze iyi raporo, mu itangazo ryabo bavuze ko ubu bushakashatsi buzatuma guverinoma itera intambwe igakora ibishoboka byose mu guhangana n’ikibazo cy’ubwigunge.

Aba badepite bashimangira ko kwigunga bidashobora kurangira kugeza ubwo abantu bose bamenya uruhare rwabo mu guhangana n’iki kibazo nkuko Daily Mail ibitangaza.

Jo Cox washinze komisiyo yakoze ubu bushakashatsi yarangwaga no kureba ahazaza, akaba yaranigeze gutangaza ko ikintu kibabaje ari uko abantu bahunga inshingano zabo bakazishyira mu mirimo yayo kandi ari inshingano zireba buri wese.

Iyi raporo kandi ivuga ko hari icyuho ku ngamba ubuyobozi bufata zo kurwanya ubwigunge. Ngo niba Leta itashobora kurwanya ubwigunge yonyine, yagira uruhare mu gushyiraho abashinzwe kuburwanya, igatera inkunga kandi ikanashyigikira ibikorwa byabo, ikanagenzura ibikorwa byabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza