Ubushakashatsi bwemeje ko inzoga zishobora gutera kanseri no kwangirika kwa ADN

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Cambridge bwemeje ko inzoga zangiza utunyangingo twa ADN ndetse zigatera kanseri z’amoko atandukanye.

Abakoze ubu bushakashatsi bari bagamije gushakisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n’indwara za kanseri nk’uko The Guardian yabitangaje.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko umusemburo uba mu nzoga unaniza utunyangingo ugatuma dukora nabi bikaba byatuma umubiri ufatwa na kanseri runaka.

Prof Ketan Patel wayoboye itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi muri Kaminuza ya Cambridge yagize ati “Uburyo umusemburo wo mu nzoga wangiza utunyangingo twacu buteye impungenge. Ubu bushakashatsi bugaragaza ukuri kudashidikanywaho ku buryo inzoga zangiza uturemangingo tw’uruhererekane tugaragaza isano umuntu afitanye n’utundi n’utundi dusanzwe.

Ubu bushakashatsi bw’ibanze ku ngaruka z’inzoga mu mubiri wose muri rusange hatarebwe ku rugingo rumwe.

Prof Patel ati “Ubushakashatsi bwacu bugaragaza ko iyo umubiri unaniwe guhangana n’ingaruka z’ibisembuye mu mubiri biteza ingaruka ku kwangirika kwa ADN ndetse binateza kanseri zitandukanye.”

Bavuga ko ikirahure kimwe kinini cya divayi cya buri munsi gikurura ibyago bya kanseri yo mu muhogo, mu ijosi, mu ibere no mu mara.

Prof Magdalena Zernicka-Goetz na we wo muri Kaminuza ya Cambridge ati “ Ni akazi keza kakozwe ko gutunga urutoki isano iri hagati y’inzoga ndetse na za kanseri zitandukanye n’utundi tunyangingo.»

Prof Linda Bauld wo mu Ishami ry’ubushakashatsi rirwanya kanseri mu Bwongereza wakoze by’igihe gito muri ubu bushakashatsi yagize ati “ Ubu bushakashatsi bushyize ahagaragara ingorane abantu bashobora guterwa n’inzoga kurenza kuzirinda ngo zitaza kubatera umunaniro.”

Bavuze ko mu Bwongereza gusa abarenga ibihumbi 12 bafatwa na kanseri zituruka ku nzoga buri mwaka bityo abantu bari bakwiye kugabanya urugero bayifataho.

Gufata ikirahure kinini cya divayi buri munsi bishobora gutera umuntu ibyago byo kurwarakanseri zitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza