Ubushomeri ku bagabo bushobora guhindura imyitwarire iganisha ku guhohotera abagore

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Kanama 2017 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore, bwerekanye ko uko abagabo batagira akazi biyongera bigira ingaruka ku bagore bigatuma bahohoterwa.

Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’umwarimu mu bya Politiki akaba n’inararibonye, umushakashatsi, Prof. Dan Cassino, ku byatangajwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu kazi, yabwiye ikinyamakuru Independent ko by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongera cyane iyo abagabo badafite akazi babaye benshi kurusha abagore.

Dan avuga ko nk’iyo umubare w’abagabo batagira akazi ukubye kabirin uw’abagore biba byitezwe ko ihohoterwa rikorerwa abagore rishobora kuzamuka rikagera ku 101%.

Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko 30% gusa by’ihohoterwa rikorerwa abagore ari ryo rimenyekana, abandi baryumaho ntibagire icyo batangaza.

Ubu bushakashatsi bujya gusa n’ubwakozwe na Kaminuza yigisha iby’ubushakashatsi ya Padova mu 2003, bwerekanye ko abagabo bamwe batubahiriza inshingano zabo bikaganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nibura ½ cy’ababajijwe, bavuze ko ubusanzwe abagore baba bakoze neza akazi bahawe abandi bemeza ko hari n’abahitamo kukareka kubera ihohoterwa bakorewe n’abagabo.

Gusa Dan avuga ko kugeza ubu, hibazwa niba impamvu abagabo bakunda guhohotera abagore ari uko bumva ko bari hasi. Agira ati “Birashoboka ko ubwiyongerre bw’ihohoterwa bwaba buterwa n’uko abagore benshi bari mu kazi. Ariko ibyo ntibisobanura neza ko ari ingaruka z’ikigero cy’abagabo cyangwa abagore batagira akazi.”

Akomeza avuga ko hari ikintu kimwe kidakwiye kwirengagizwa ko hari igihe usanga abavuze ko bakorerwa ihohoterwa nk’iryo mu bantu batandatu, ushobora gusanga harimo byibuze umugabo umwe gusa kandi ko bitajya bihinduka biterwe n’uko umubare w’abagabo n’abagore batagira akazi wahindutse.

Dan asobanura ko “Ubusanzwe kugira akazi ari ikintu cy’ingenzi cyane cyane ku biranga bagabo bubatse, ariko iyo bibaye urwitwazo rwo kubangamira abandi, abagabo baba batangiye kwiha icyubahiro mu buryo butari bwo.”

Uretse ibyo kandi, Dan avuga ko byaba ari ikibazo cyo kwangirika mu mitekerereze abagabo bafite igihe bacyumva ko bagomba guhohotera abagore ku mpamvu zidafite ishingiro.

Dan yanzura avuga ko icy’ingenzi kuruta ibindi ari uko hari abagabo bakwiye gufata uburinganire mu buryo bwiza kandi ngo n’ibigo bakorera bikwiye kugena uburyo bwo gukumira no kwamagana iryo hohoterwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza