Uganda: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu kubera ubusinzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nyakanga 2016 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 20 wo muri Uganda yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu nyuma yo gusoma ku gatama.

Innocent Kamwine, utuye muri Rwibogo mu Karere ka Mbarara yatawe muri yombi ku wa 18 Nyakanga 2016.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko Kamwine yashukishije bombo uyu mwana mu iduka ry’ababyeyi be mbere yo kumujyana mu rutoki ruri hafi y’iryo duka bivugwa ko ari ho yakoreye iryo bara.

Umubyeyi w’uwo mwana yavuze ko ubwo yari ku kazi yahamagawe shishi itabona n’abaturage bari bariye karungu nyuma yo gufata Kamwine ari gusambanya uwo mwana.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yatebutse kugira ngo itabare uyu mugabo wendaga kwivuganwa n’abaturage,isanga umwana ari kuva amaraso anababara cyane ahita ajyanwa kwa muganga.

Ukuriye iperereza mu gipolisi mu gace ka Taban Chiriga avuga ko basanze Kamwine yanyoye igihe yangizaga uwo mwana.

Akomeza kandi avuga ko iki ari igikorwa kitakwihanganirwa dore ko amategeko ateganya ko Kamwine aramutse ahamwe n’icyaha ashobora guhabwa igihano cy’urupfu.

Kamwine ukekwaho gufata umwana ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza