Uganda: Bumiwe babonye umugororwa ari gutembera mu mujyi kuri moto ya Polisi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaje ko baguye mu kantu nyuma yo kubona umugororwa wambaye impuzankano zo muri gereza ari kugenda mu mujyi kuri moto ya Polisi ya Uganda, nk’urwego rwakabaye rugenzura ko ari kurangiza igihano yakatiwe.

Byatumye Abanya-Uganda bibaza cyane ibyabaye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari nk’umugororwa ucitse gereza, bakabisanisha na filimi yamenyekanye cyane, Prison Break, igice cya 20.

Uwitwa Dennis Mugabe we yagize ati “Ndatekereza ko ari umuntu watumwe nka maneko”.

Ronnie Katwalo yavuze ko we yabanje gutekereza ko ari ifoto yahimbwe hifashishijwe Photoshop, agatungurwa no kuba umuvugizi wa polisi abyemeje.

Joshua Bahabwa we yavuze ko bigaragaza ko muri Uganda nta kintu kidashoboka, ati “mwiturize, uwo muntu yari agiye kuzana ikintu cyihutirwa bamutumye, ntabwo ari ibintu bibi.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Asan Kasingye, yavuze ko kugeza ubu bagikurikirana ngo bamenye uburyo uyu mugororwa yabashije kubona iyo moto ya Polisi.

Yifashishije twitter yagize ati “Moto twabashije kuyimenya. Yagenewe gukoreshwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kitgum. Turacyagerageza kumenya uburyo umugororwa yaje kuyikoresha.”

Yasabye abantu kudakomeza kwivugira impamvu zose bashaka, ahubwo bategereza akaza kubaha amakuru yose y’impamo.

Ibinyabiziga bya Polisi ya Uganda byakunze gushyirwa ku ka rubanda biri mu bikorwa bitemewe n’amategeko, nk’indi moto nayo iherutse gufotorwa iparitse ahantu, ihetse inzoga zizwi nka Chief Waragi.

Umugororwa yafotowe atwaye moto ya Polisi ya Uganda
Moto iheruka gufotorwa ihetse inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza