Uganda: Hashyizweho ikigo gishinzwe kurwanya filimi z’ubusambanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2017 saa 12:19
Yasuwe :
2 0

Leta ya Uganda yashyizeho ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’ibikorwa by’ubusambanyi na filmi z’urukozasoni muri icyo gihugu.

Icyo kigo kiswe PCC (Pornography Control committee) cyahawe abakozi icyenda bafite inshingano zo gushyiraho ingamba zose zikenewe ngo amashusho y’ubusambanyi n’ibisa na byo bikumirwe.

Minisitiri ushinzwe imyitwarire Fr Simon Lokodo yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere ko mu minsi mike hazazanwa imashini ishobora gutahura amashusho y’ubusambanyi n’ibisa na yo.

Abazafatwa bakina cyangwa bakwirakwiza ubusambanyi n’ibindi byaha bijyanye na byo bazagezwa imbere y’ubutabera nk’uko bigaragara kuri Twitter y’ikigo gishinzwe itangazamakuru cya Uganda (Uganda Media Center).

Lokodo yavuze ko bafatanyije na Polisi, ibikoresho bazajya bafata biriho amashusho y’ubusambanyi bazajya babimena.

Iki kigo kandi gishinzwe kwigisha abaturage ububi bw’amashusho y’ubusambanyi no gufasha ababaswe na bwo kugaruka ibuntu.

Muri 2014 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko ryamagana kandi rihana umuntu wese ukwirakwiza ubusambanyi cyangwa ibikorwa bigamije gushora abandi mu busambanyi.

Iryo tegeko ryamaganywe cyane n’abagore kuko rifata abagore bambaye utujipo n’udukanzu tugufi nk’abakwirakwiza ubusambanyi ndetse rimaze kujyaho hari abagore binubiye kwambikwa ubusa n’abashinzwe umutekano babaziza kwambara imyenda migufi.

Mu Ugushyingo 2014 umuririmbyikazi,Jemmimah Kansiime yatawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi mu ndirimbo ye yise ‘Nkulinze’.

Uhamijwe ibyaha byo gukwirakwiza ubusambanyi muri Uganda ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka icumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza