Uganda: Umudepite wagaragaye yihagarika kuri Minisiteri yanze kwitaba urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Umudepite uhagarariye agace ka Arua mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Ibrahim Abiriga, kuri uyu wa Gatanu ntiyagaragaye imbere y’urukiko rw’Umujyi wa Kampala.

Mu cyumweru gishize nibwo ifoto ya Abiriga yihagarika ku ruzitiro rwa Minisiteri y’Imari yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bumurega kurenga ku mategeko y’isuku n’umutekano mu mujyi wa Kampala.

Umunyamategeko Usaama Sebuufu yabwiye umucamanza ko umukiliya we atitabye urukiko kuko yamenyeshejwe itariki y’urubanza akererewe.

Umucamanza yategetse ko urubanza rwimurirwa tariki 25 Ukwakira nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Abiriga w’ishyaka riri ku butegetsi NRM naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa gufungwa amezi abiri cyangwa kwishyura amande y’ibihumbi 40 by’amashilingi ya Uganda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize yemeye ko yihagaritse kuri Minisiteri kuko nta kundi yari kubigenza.

Yagize ati “Nari meze nabi, nari kugumana inkari se, ikibazo kiri he?”

Bamwe mu baturage basabye ko Abiriga ahabwa igifungo aho gucibwa amafaranga cyangwa akabihanishwa byombi akabera abandi urugero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza