Uko umuntu yicara bifite ibisobanuro byinshi ku myitwarire ye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu gusobanura ibimenyetso by’umubiri ‘Body Language’ bavuga ko uburyo umuntu yicara bigaragaza imyitwarire ye, uwo ari we ndetse n’icyerekezo yahaye ubuzima bwe bw’ahazaza.

Hari abantu bakora akazi gatuma bicara umwanya munini ariko ugasanga babikora mu mujyo umwe, mu gihe hari n’abandi bicara rimwe na rimwe ariko ugasanga uburyo bicara ntibujya buhinduka.

Urubuga rwa ‘Cosmopolitan’ dukesha iyi nkuru rwatangaje ko imyicarire yose ifite icyo isobanuye bitewe n’uyikora.

-  Gusobekeranya amaguru igice cyo hasi: Abantu bicaye basobekeranyije amaguru baba bafite umutima ufungutse kandi ntibatinda ku bintu. Usanga bakunda kugirwa inama kandi ntibarwanya ibitekerezo by’abandi.

-  Kwicara ubumbye amaguru: Ni abantu bakunda kubahiriza igihe bakazirana n’umuntu wica gahunda, bagira amarangamutima cyane kandi bakemera kwitangira abandi.

-  Kwicara ubumbye amaguru wahuje udutsintsino: Aba bantu ntibakunda guhubuka mu byo bakora ndetse no mu byemezo bafata kandi bagaharanira impinduka.

-  Kubumba amaguru ugasa n’uwihengetse: Aba ni abantu bakunda kwishyira mu mutuzo, ntibakunda gukora ibintu huti huti.

-  Kwicara upfukamishije udutsintsino: Kwicara muri ubu buryo biragoye bikaba bigaragaza umuntu wihebye wumva ko ntacyo amaze.

-  Kugereka akaguru ku kandi: Umuntu wicara muri ubu buryo bigaragaza ko yifitiye icyizere kandi akora udushya dutuma amenyekana. Aba bantu usanga bagira urukundo kandi bagakunda kwishimisha.

Abahanga mu gusobanura ibimenyetso by’umubiri bavuga ko icyo umuntu akora nko kwitangira itama, kwimyoza buri kanya, guhumbaguza ndetse n’ibindi bigira igisobanuro kijyanye n’uwo umuntu ari we.

Imyicarire y'umuntu ifite igisobanuro ku myitwarire ye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza