Umubare munini w’Abanyamerika utewe ipfunwe n’amenyo yabo

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko kimwe cya gatatu cy’Abanyamerika bari hagati y’imyaka 45 na 65 bari guterwa ipfunwe n’amenyo yabo kuko ari gutuma batakaza akazi.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Michigan bwerekana ko 40% by’abavutse mu myaka ya nyuma gato y’intambara ya kabiri y’Isi yose batoza amenyo yabo ku buryo buhoraho mu rwego rwo kuyarinda indwara zo mu kanwa.

Bukomeza buvuga ko abagabo bafite amikoro make, abirabura, abafite inkomoko muri Espagne n’abadafite ubwishingize bari mu binubira cyane amenyo yabo.
Abenshi mu Banyamelika bari hejuru y’imyaka 65, bacungira ku bwishingizi bw’ubuvuzi, n’ubwo usanga bamwe batakibubona cyangwa bukaba butishingira amenyo.

Ubusanzwe, gusukura amenyo buri gihe ni uburyo bwiza bwo guhangana n’indwara zo mu kanwa rimwe na rimwe ziba zanatwara amafaranga menshi mu kwivuza.

Mu gihe Abanyamelika 60% bajya kwisuzumisha ku muvuzi w’amenyo uko bikwiye, usanga hari abajyayo gusa bibatunguye cyangwa se ari ibintu byihutirwa, harimo abatishoboye, abirabura ndetse n’Abesipanyolo baba muri Amerika.

Nk’uko ubushakashatsi bubitangaza, ngo abazungu b’Abanyamerika bakize ndetse n’abagore bo muri iki gihugu, usanga ari bo bakunze kujya kwisuzumisha amenyo yabo mbere y’uko bahura n’ibibazo biyerekeyeho.

Dr. Erica Solway ukuriye Ikigo cy’Ubushakashatsi muri Kaminuza ya Michigan, yatangaje ko ikibazo cyo kwita ku menyo ku Banyamerika bari mu kigero cy’abakuze ari rusange. Yongeraho kandi ko uko amenyo amara igihe kirekire atitaweho agenda ahura n’ibibazo bikomeye, ku buryo no kuyivuza bihenda cyane.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Washington Post, mu ntangiriro z’uyu mwaka; bwagaragaje ko bitangaje kubona Abanyamerika 65% badafite amenyo ya nyayo (karemano), kandi ukutita ku menyo kwatumye abagera kuri miliyoni ebyiri bihutanwa kwa muganga mu mwaka wa 2016 nk’uko Daily Maily ibitangaza.

Ikintu giteye impungenge cyane, ni uko 13% by’abakoreweho ubu bushakashatsi bavuze ko bateganyaga kugura ubwishingiza bw’amenyo iyo bagira imyaka 65. N’ubwo 40% by’ababukoreweho bo bavuze ko bizeye isuku y’amenyo yabo, muri bo hari abavuga ko ibyo bakenera basukura amenyo bidahagije.

Mu bice byinshi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari umubare muto w’abaganga b’inzobere mu kuvura amenyo, cyane cyane mu duce tw’ibyaro.

Ubu bushakashatsi bwemeza ko amenyo mabi yatuma ugaragara nk’umukene, ndetse ngo niba ugira ipfunwe ryo kumwenyura kubera amenyo, byagabanya amahirwe yo kubona akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza