Umunyamerika yamanutse muri metero zirenga ibihumbi birindwi nta mutaka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Nyakanga 2016 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Luke Aikins w’imyaka 42 yabaye umuntu wa mbere umanutse mu kirere muri metero 7.620 adakoresheje umutaka, ntiyagira icyo aba nyuma yo kugwa mu rushundura.

Ako gahigo yagaciriye mu kibaya cya Simi muri Leta ya California, aho yamanutse ku muvuduko wa kilometero 193 ku isaha, akagera hasi mu gihe cy’iminota ibiri nkuko France 24 yabitangaje.

Urwo rugendo rwe rwari rumeze nko kwiyahura rwamusabye kwambara icyuma cyimutiza umwuka, dore ko hari no mu butumburuke bwo hejuru.

Urushundura yaguyemo rwari rwatezwe muri metero 60 z’ubutaka, ariko rufite n’urumuri rwinshi rwatumye arugwaho. Si ubwa mbere akoze igikorwa nk’icyo kuko ari ku nshuro y’ibihumbi 18 yabikoraga, mu gihe cy’imyaka 26.

Aikins yavuze ko habuze gato ngo asubike iki gikorwa kubera ko bamutegetse kwambara umutaka ariko ibi byari gutuma birushaho kumera nabi kubera uburemere bw’ibiro byinshi.

Aikins, usanzwe ugira inama akanahugura ishyirahamwe ry’abamanukira mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Parachute Assossiation), yavuze ko inshuti ye ari yo yamuhaye iki gitekerezo mu myaka ibiri ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza