Umunyamisirikazi Moushira ari mu icyenda bahatanira kuyobora UNESCO

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Moushira Khattab ukomoka mu Misiri niwe munyafurika uri ku rutonde rw’abari guhatanira kuyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), mu matora atangira kuri uyu wa Mbere.

Gushaka uzayobora iri shami mu gihe cy’imyaka ine iri imbere biratangira kuri uyu wa 9 Ukwakira nyuma ya saa sita, ubwo ibihugu 58 bigize inama y’ubutegetsi biza gutora mu ibanga, hashakishwa usimbura Irina Bukova ukomoka muri Bulgaria, wayoboraga uyu muryango kuva mu 2009.

Moushira Khattab yambaye umudiplomate wa Misiri, aba Minisitiri Ushinzwe umuryango n’abaturage na Visi Perezida w’ibiro mpuzamahanga byita ku burenganzira bw’umwana.

Ibihugu bigize inama y’ubuyobozi biratoranya mu bakandida icyenda, ariko batatu nibo bahabwa amahirwe barimo Moushira Khattab ukomoka mu Misiri, Hamad Al-Kuwari ukomoka muri Qatar wahoze ari minisitiri w’umuco na Vera El-Koury ukomoka muri Liban.

Aya matora ni kimwe mu bizaranga inama ya 202 y’ibihugu 58 bigize inama y’ubutegetsi ya UNESCO, yateranye kuva kuwa 4 kugeza kuwa 18 Ukwakira, iyobowe n’umudage, Michael Worbs, ku cyicaro cy’uyu muryango mu Bufaransa.

Muri ayo matora, inama y’ubutegetsi igomba gutoranya umukandida ishyigikiye nk’Umuyobozi Mukuru, uzagezwa imbere y’inteko rusange y’ibihugu 195 bigize UNESCO kuwa 10 Ugushyingo, ngo imwemeze.

Gutora bikorwa mu ibanga buri gihugu kigahabwa umwanya wo gutanga ijwi mu ibahasha ifunze neza, muri icyo gikorwa gukoresha telefoni igendanwa bikaba bibuzwa. Utorwa ni umukandida ubasha kurenza kimwe cya kabiri cy’abatoye.

Biteganyijwe ko habuze umukandida ugira ayo majwi uyu munsi, itora ryagenda risubirwamo ku munsi ukurikiye, gutyo gutyo kugeza kuwa 13 Ukwakira ubwo byaba ari umunsi wa gatanu w’itora. Nabwo hagize abanganya, byasaba tombola.

Moushira Khattab ashyigikiwe n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika, harimo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) by’umwihariko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, bageze i Paris bagiye gushyigikira uyu mukandida.

Biyunzweho na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Sierra Leone, Samura Kamara n’abandi bayobozi batandukanye muri AU, intego ari ukubona umugore wa mbere w’umunyafurika ayoboye UNESCO.

Mu kiganiro yagiranye na Le Point, Moushira yagize ati “Ndashaka kugira UNESCO umuryango utanga umusaruro kandi ukorera mu mucyo. Iyo ibintu bimeze nk’uko bimeze uyu munsi, igikenewe ntabwo ari ugukomeza imirimo nk’ibisanzwe.”

“Icya mbere gikeneye gukorwa ni ukugarura icyizere hagati y’ibihugu bigize umuryango ku ruhande rumwe, n’inzego zigize UNESCO ubwazo ku rundi ruhande.”

Yavuze ko aramutse atowe, mu byo yakora harimo guteza imbere uburezi mu rubyiruko, uburinganire, gutuma Afurika igira uruhare mu cyerekezo isi yihaye n’intego zigamije iterambere rirambye no kurwanya ubuhezanguni n’ivangura.

Umunyamisirikazi, Moushira Khattab, ni we Munyafurika rukumbi uri mu bahatanira kuyobora UNESCO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza