Umupilote yururukije indege mu buryo budasanzwe adakoresheje amapine y’imbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Umupilote witwa Myat Moe Aung wo muri Myanmar yafashwe nk’intwari nyuma yo kururutsa indege yari atwaye adakoresheje amapine yayo y’imbere yari yanze gufunguka.

Iyi ndege yavaga mu Mujyi wa Yangon, yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Mandalay aho yaguye ku Cyumweru mu buryo budasanzwe.

Umupilote w’indege yo mu bwoko bwa Embraer 190 yashimwe uko yururukije indege yarimo abagenzi 89 ariko ntihagira n’umwe ukomereka.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Ingendo zo mu Kirere muri Myanmar bwatangaje ko Myat Moe Aung yazengurutse ikibuga cy’indege inshuro ebyiri, ategereje guhabwa amakuru ko amapine yamanutse.

Iryo tangazo rivuga ko yahise agerageza ubundi buryo bwo kwitabara ndetse agabanya mazutu mu koroshya uburemere bw’indege.

Amashusho yafashwe agaragaza indege iri kugwa ikoresheje amapine yayo mbere yo gukoza ikizuru cyayo hasi; aho yagenze amasegonda 25 mbere yo guhagarara.

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Myanmar, Win Khant, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko “Umupilote yakoze akazi gakomeye.’’

Indege yazengurutse ku kibuga inshuro ebyiri mbere yo kugwa ikoresheje ikizuru cy'imbere kuko amapine yayo yari yanze gufunguka
Indege ya Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu kirere muri Myanmar nyuma yo kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Mandalay ku wa 12 Gicurasi 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza