Umusore yafashwe yibye igare, azengurutswa muri Kicukiro aryikoreye (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mata 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Kanyamibwa Emmanuel uragira inka yafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro yibye igare ry’umusore wanywaga icyayi muri resitora, azengurutswa muri aka gace aryikoreye.

Ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2018, nibwo uyu mushumba yafashwe ubwo yerekezaga i Ndera mu Karere ka Gasabo, agerageza gucikana igare.

Abamubonye bavuga ko yinjiye mu resitora yarimo abakiliya biganjemo abamotari n’abanyonzi nk’ushaka ibyo kurya ariko ahita asohoka yegura rimwe mu magare yari aparitse hanze.

Ku bw’amahirwe ye make, nyir’igare Byiringiro Eric, yamukurikije amaso abona arariteruye niko guhita amukurikira.

Mu kiganiro gito na IGIHE, Byiringiro yagize ati “Twari turi kunywa icyayi noneho mbona arinjiye areba aho twicaye ariko ahita yongera arasohoka nk’uwibagiwe ikintu, nibwo nabonye ahise afata igare ryanjye arijyaho ararijyana noneho nanjye mpita ntega umumotari tumukurikira mvuza induru.”

Yakomeje avuga ko bakimara kumufata uyu musore yabanje guhakana ko yari aryibye ariko aza kubyemera nyuma yo kotswa igitutu.

Nyuma y’uko uyu musore yari amaze gufatwa, abaturage batangiye kumwuka inabi, bamwe batangira kumukubita ndetse banamutegeka kuzengurukana iryo gare mu bice by’umujyi aryikoreye.

Uwafatanwe igare yazengurukijwe mu bice bya Nyarugunga n’igare ku mutwe ajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ihakorera.

Nubwo aba baturage bihaniye, itegeko nomero 148 ry’amategeko ahana, riteganya ko umuntu ukomerekeje mugenzi we abishaka cyangwa akamutera irindi hohotera, ashobora gufungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 cyangwa agatanga ihazabu y’ibihumbi 100 kugera ku bihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Uyu musore yabanje guhakana ko yari yibye igare
Umusore yafashwe yibye igare, azengurutswa muri Kicukiro aryikoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza