USA: Yabyariye mu modoka igenda mu maso y’abana be n’umugabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Rudia Napier, umugore wo muri Leta ya Nevada, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabyariye mu modoka ubwo yari agiye mu bitaro, abyara ashagawe n’abana be batatu n’umugabo we Michael Addison.

Umwana we w’imyaka icumi, Jayden ni we wafashe amashusho agaragaza nyina abyarira mu modoka.

Byabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Michael yari ajyanye umugore we ku bitaro bya Henderson kwisuzumisha.

Bahagurutse mu rugo batazi ko Napier ashobora kuza kubyarira mu nzira kuko kwa muganga bari barababwiye ko azabyara tariki 8 Kamena 2019.

Michael yabwiye televiziyo ya ABC ko bakiri mu nzira ubwo yari atwaye imodoka yatunguwe no kubwirwa n’umugore we ko yumva yafashwe n’ibise kandi umwana ari hafi.

Mu gihe Napier yarwanaga n’ibise umugabo we yamubaye hafi , amufasha gusunika ngo umwana avuke neza kandi vuba ariko anatwaye.

Imfura yabo Jayden yafashe camera itangira gufata amashusho ya nyina, abyara mu gihe bashiki be bato bari inyuma mu modoka barira.

Umwana w’umukobwa Jolee yaravutse, nyina Napier asabwa n’ibyishimo, abana bariraga batangira guseka.

Michael abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko ari ibitangaza kuba umugore we yarabashije kubyarira mu modoka, byongeye imbere y’amaso y’abana be.

Ati “Mu modoka yanjye nakoreyemo byinshi ariko kubyariramo ari njye utwaye , abana barira ni ibitangaza.”

Yavuze ko ubwo yafashaga umugore we kubyara, atigeze amenya ko umuhungu we Jayden ari gufata amashusho ngo yaje kubimenya nyuma y’amasaha atandatu babimweretse, aratungurwa.

Jayden yagize ati “Byari biteye ubwoba. Nafashe amashusho kandi nkeka ko papa atari akibuka ko mfite telefone. Mu mutwe wanjye icyari kirimo ni ugufata amashusho y’ako kana.”

Michael yabanje gusaba umugore we kwihangana ngo babanze bagere ku bitaro undi amubwira ko bidashoboka.

Napier amaze kubyarira mu nzira, bamujyanye ku bitaro we n’umwana we babitaho bamaze kumera neza barasezerewa.

Napier n'umwana we Jolee wavukiye mu modoka igenda
Michael, Napier n'abana babo batatu mbere yo kubyara uwa kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza