Venezuela: Bari mu myigaragambyo kubera inyama z’ingurube Perezida yabemereye ntibazihabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Abaturage bakennye muri Venezuela bari kwigaragambya kubera inyama z’ingurube bagombaga guhabwa mu biruhuko by’iminsi mikuru bemerewe na Perezida Nicolás Maduro bikarangira batazibonye.

Inyama z’ingurube cyane cyane amaguru yazo ni kimwe mu biribwa gakondo biribwa cyane mu biruhuko bya Noheli muri Venezuela.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida Maduro yatangaje ko atabashije gusohoza isezerano rye ryo guha abakene inyama z’ingurube kubera ko Portugal ngo yabyitambitsemo kandi ariho zari kuva.

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo, muri Venezuela bakunda kurya amaguru y’ingurube azwi nka Pernil de Cerdo by’umwihariko mu minsi y’ibiruhuko bya Noheli.

Perezida Maduro yari yijeje imiryango ikennye ko azayigenera iryo funguro muri iyi minsi mikuru nayo ikishimisha ariko yaje gutambamirwa na Portugal.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, Augusto Ernesto dos Santos Silva, yamaganye ibyo Maduro yavuze.

Augusto Santos Silva yavuze ko Guverinoma ya Portugal itabuza ibicuruzwa gusohoka mu gihugu kandi ari byo biteza imbere ubukungu.

Sosiyete zicuruza ibiribwa zo muri Portugal zirimo Raporal na Agrovarius zatangaje ko Venezuela ikizibereyemo umwenda wa miliyoni 40 z’amayero, zituruka kuri toni 14 000 z’amaguru y’ingurube icyo gihugu cyatumije umwaka ushize kikananirwa kwishyura.

Itangazo Raporal yasohoye yavuze ko bishyuwe igice, ariko guhera muri Kanama uyu mwaka ngo nta yandi mafaranga bahawe.

Raporal yatangaje ko nta maguru y’ingurube yohereje muri Venezuela uyu mwaka, yanahakanye ibyo Venezuela ivuga ko hari inyama zabujijwe kugera muri icyo gihugu. Ambasaderi wa Venezuela yijeje izi sosiyete z’ubucuruzi ko ideni ryafashwe mu 2016 rizishyurwa bitarenze Werurwe 2018.

Abaturage bigaragambyaga guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru binubiraga ko babeshywe na Leta.

CNN ivuga ko bigaragambyaga bamena inkono n’amasafuriya, bitotombera ko iminsi mikuru igiye kurangwa n’ibura ry’ibiryo kubera Leta.

Umwaka wa 2017 ntiwahiriye ubukungu bwa Venezuela kuko ifaranga ry’icyo gihugu, Bolívar, ryataye agaciro cyane bigatuma ibiciro bizamuka cyane cyane iby’ibiribwa n’imiti.

Abafite amikoro make muri Venezuela bari bazi ko bazabona amaguru y'ingurube bemerewe na Perezida Maduro
Abigaragambya bahuriye imbere y'ahakorera Polisi y'Igihugu mu Murwa Mukuru wa Caracas muri Venezuela
Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro asuhuza abitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza inzu zo guturamo abaturage. Agaragiwe n’umufasha we Cilia Flores; Visi Perezida Tareck El Aissami (uwa kabiri ibumoso) na Minisitiri ushinzwe Ibijyanye n’Amavuta muri Venezuela, Major General Manuel Quevedo i Caracas muri Venezuela ku ya 27 Ukuboza 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza