Erega ibyo birashoka cyane cyane kuri babandi bakora badata murugo,abakunzi babo nibabashe kwihangana bagatangira gutekereza abo babyumva kimwe ariko twese tugomba kubyemeranyaho ko ari umwanda.
Abagabo n'abagore b'abanyarwanda turagowe kabisa.
Jye ibintu nk'ibi byigeze gushaka kumbaho, nakundanye (nako nakunze) umuhungu nkiri inkumi, ndamukunda cyane mwimariramo ku buryo nta kintu nari kumwima pe ! bukeye antera inda arangije aranyigarika ambwira ko ( cg se ambeshya ko) iwabo banyanze batanshaka, ko atabana n'umukobwa iwabo badashaka, nuko ndahangayika njyenyine n'umwana ariko ndihangana ; yewe nza no gushaka umugabo ubu tubana, nawe aza gushaka. Ariko icyantangaje kandi giteye agahinda nuko twahuye ataranamarana n'umugore we amezi 2 agatangira kunzanaho iby'inka yarembye, ngo nijye akunda, nijye ashaka nimubabarire kuko yampemukiye ngo maze muhe, ngo kuko uwo mugore we atamuryohereza nkanjye, n'ibindi nk'ibyo...Kandi ubwo umugore we yari atwite inda nkuru. Iyo nza kuba ngifite ubucucu (ngo ni urukundo) nk'ubwo nari mfite kare kose, erega ubwo nari kumwemerera nkaba nisenyeye urugo ! Ubwo njye nagize agahinda ntekereje ku mwana w'umukobwa wamushatse yibwira ko ashatse za magabo, erega n'iwabo bagaherekeza ngo bagiye gushyingira umwana wabo ! Inzira ntibwira umugenzi koko ! Ubu ndashima Imana kuko ndatuje mfite umugabo nkunda kandi nubaha kandi nawe arankunda akananyubaha.. Yemwe mwa badamu n'abakobwa mwe nimwitonde kuko u Rwanda rwacu rurugarijwe !
Nta kigenda rwose. Yezu adutabare.
Iyi nkuru ni nziza kuko muri iyi minsi bireze cyane guha agaciro ngo aho yanyuze.
Abantu bakwiye gutandukanya ibikorwa by'ubusambanyi n'ubuhehesi n'icyo twita urukundon rurambye.Urukundo rurambye ni ruriya rukwinjiza muri etapes zose z'ubuzima.Kugira inshuti ukunda y'umukobwa cg y'umusore, gushakana, kubyara, gushaka ibizarera abana no gushaka iterambere mu rugo mukazasazana neza n'uwo mwashakanye.Ubundi gushaka umugore cg gushinga urugo nicyo bigamije.Biriya by'uko ngo aho yaciye hadaca urwango bamwe bagahora muri urwo njye mbona ari nk'umwana uba akinisha icyuma gishobora kumutema.Njye mbona biba ari uguhuzagurika mu rukundo ndetse no mu buzima bwa buri munsi kuko abantu bameze batyo ubona bata umwanya aho gukunda neza uwo bafatanyije future cg kazoza ukabona ameze nka Mukaloti uvugwa muri bibiliya wagendaga areba inyuma aho gutumbera inzira yamujyanaga ku buzima burambye.Kabisa nshuti zanye duhuriye kuri uru rubuga kumesa rumwe mu rukundo nibyo byambere biryoha mu buzima kuko iyo mushaje muribukiranya uko mwabyitwayemo neza bigatuma musaza neza.Ntabyo kudumbaguza mu rukundo.Kunda umwana wemeye kukuzanira ubuzima bwe ngo mubusangire ikaramata.Uwo niwe wawe ntampamvu yo kumubabaza cg ngo umurye umutima.
Murakoze !
MWE N'ABAKORA NK'IBYO MUKABIJE KUZANIRA IGIHUGU UMUJINYA W'IMANA. UZAREBE UKO IMVURA ISIGAYE IGWA HAMWE NA HAMWE, AHO IGUYE IGATEZA IBIZA. N'AKATARAZA MUZAKAZANA, IMANA NTIZAHORA IRUHANYA NAMWE KANDI YARABAHAYE UBWENGE BWO KUMENYA ICYIZA N'IKIBI. MANA UZARENGERE INZIRAKARENGANE.
Yewe baca umugani ngo niyo Roho zitashakana imibiri irashakana ubwo rere aramutse abaye inshuti y'umuryango ndumva byazavamo gucana inyuma kubwimibiri so ibyiza ni uguhita murekana burundu.
NYAMARA BIRABABAJE ABAKORA IBI MWISUBIREHO SO NO IMANA IRABABARIRA ARIKO IRANARAKARA,NDABABURIYE
4.10.2012 saa 09:30
INEZA
kamere nyamaswa ihinduka muntu iyo inyamaswa ifite ubwenge ni uko buri nyamaswa ngabo igira ingore nyinshi. Kandi iyo kamere ituma habaho harmonie mu bikoko kuko byororoka k'uburyo butuma izindi nyamaswa zibaho kuko izitunzwe no kurya izindi zibaho ndetse n'izirisha nazo zigatuma ibimera byiyongera (ifumbire,...).
Ariko umuntu kubera kwigira NAJYUWA AKIMILI MINGI yihaye kureka kamere ye ahitamo gufata umugore umwe none nabyubahiriza kuko bidashoboka.
Ababihakana muzabaze impamvu iyo haciyeho inkumi yambaye imyenda ituma agaragara neza uko ateye, abagabo bose bahindukira kumureba, baba bareba iki niba baba batifuje ko bary..... nawe.
Abahanga baravuga ko kamere igira amategeko yayo, iyo utayubahirije yo yishakira igisubizo.
Ikibi ni uguca inyuma uwo mwashakanye naho muhuye mukaganira akaguhanura nawe ukamuhanura numva ntakosa.kuba bitajya ahagaragara biterwa n'ifuha ry'uwo mwashakanye ! kandi ibyo bigaragara kumpande zose !
Nanjye icyo kibazo kirasa n'igishaka kunzaho. Ariko mbabwire ikibitera. I Rwanda gushaka tubigira umushinga wa ngombwa kandi wihariye utagomba necessarily gushingira k'ugukundana. Gukundana kandi si ibyo mudusobanurira mushyiramo logic ngo "menya ko, menya ko...". Gukundana ni "sentiments" nyinshi zikuzuye umutima n'umubiri....MBERE YO GUSHAKA MENYA NIBA KOKO MWESE MWARATWAWE N'URUKUNDO kandi mumenye uko buri wese ateye sexually. Gusa yenda hari abantu b'ibiti bitagora. Thanks !
Nibyo rwose gukunda ni ukuzinukwa, ubundi umugabo cg umugore utari uwawe muba muganira iki ? Ubucuti bwose se ugira akamaro ?? Ni nangombwa guhitamo inshuti nziza nke zifite akamaro kandi namwe abo muzibera bikaba uko. None se gukusanya inshuti nyinshi ni iziki ? Ikindi kandi rero sinumva rwose icyo naba nganira n'umuhungu tutigeze tubasha gukorana umugambi w'ubuzima. Agomba kujya gushaka undi baganira naho iby'inshuti z'imiryango byo benshi babyinjiriramo bakaba bakora ishyano. Ni yes or no !
4.10.2012 saa 02:42
Mukankusi
Urakoze cyane Jo..njyendemeranya nawe cyane....mariage yabaye ikintu cyoroshye cyane kdi ntibikwiye.
twagiye dushakana nabo dukunda n'umutima wacu wose ndetse n'umubiri wacu wose koko !!!!! aha ndahita nanasaba ko mbere yo gushaka umuntu yajya abanza akamenyana neza nuwo bagiye kurushinga,nkukop Jo abivuze mwabanza mukaryamana mbere yo kurushinga kugirango wowe niba akunyura mu byukuri naho ubundi wazagerayo ugasanga utangiye kumuca inyuma....tureke guhubuka,naho ubundi tuhubutse mu guhitamo umufasha ntacyatubuza kuzasubira inyuma tukajya tubonana nabo twigeze gukundana byaba rwihishwa byaba kumugaragaro
4.10.2012 saa 09:34
caty
Imana ibabarire abikora bose kuko birimo umuvumo kandi icyo ukora buriya irimo ubiba ukazasarura nyuma, Bibilia iravuga ngo ; " Igihembo k'icyaha n'urupfu" Musenge Imana ibahe Imbaraga kugira abo badaimoni batabanesha Icyo warahiriye ku rusengero n'icyo, ni contrat de marriage, ugomba kucy ;ubaha ukubaha n'umugore wowe. Iki gihe abantu barangiritse cyane bakwiye gukizwa bakizera Umwami Yesu. nibaizera bazazinukwa icyaha. murakoze
Yewe mada ,ndetse nundi wese ufite ikibazo nkicyawe ni mwumve inama,mureke kuko iyo ashaka ko mukomezanya ntaba yarakuretse aba yaragushatse.kiki ariko udatekeatumye acyatumye akureka ?ngo mwabyumvikanyeho ?nonese ko mwabyumvikanyeho mukarekana niki kindi mushaka ?reka kwibabariza umugabo mwashakanye kubera uwo mwarekanye.ese wowe ubonye afitanye ubucuti budasanzwe nundi mugore byagushimisha ?garukiraho ahubwo utamutera nawe kubikora kuko aramutse abikoze byakugora kumugarura.satani ifite mission yo gusenya ingo zabantu attention itagusenyera.ese ishenye kubera uwo muntu yagushaka ra ?ahubwo ihane kutagandukira umugabo.reka gukina kuko satani yo ntikina
BYAMBAYEHO ARIKO MBIGARURA HAKIRI KARE. NDACYARI UMUSORE ARIKO HARI UMUDAMU NARI NZIRANYE NAWE AKIRI UMUKOBWA. TWARI INCUTI ZISANZWE MWUBAHA, ARIKO NTITWIGEZE TUBONA UBURYO BWO KUBWIRANA IBY'URUKUNDO. NGIYE KWIGA KAMINUZA YAHISE ASHAKA, TWAHURA AKAMBAZA NIBA NTA MUKUNZI NDABONA NKAMUHAKANIRA. AMAZE KUBYARA 2 NIBWO YATANGIYE KUMPAMAGARA KENSHI RIMWE ANSABA KO YAZA KUNDEBA AHO NABAGA. YAMBWIYE KO ATIGEZE AKUNDA UMUGABO WE NA RIMWE KO ARI IWABO BAMUMUSHAKIYE AMBWIRA KO ARI JYE YAKUNDAGA... IBYAKURIKIYE NI UKO YAHINDUTSE UMUGORE WANJYE... AKAJYA ABESHYA UMUGABO WE KENSHI...KENSHI PE ! NYUMA MURI 2010 NAJE KUMUBWIRA KO AMPA AMAHORO NANJYE NGASHAKA UWO NKUNDA NZABANA NAWE...BYARAMUBABAJE ARIKO NARI NAMAZE GUFATA ICYEMEZO...GUSA N'UBU ARAMPAMAGARA, KANDI NUMVA ASHAKA KO TUGERA KURI GAHUNDA NA NONE... GUSA MUJYE MUSHAKA ABO MWAKUNZE NAHO UBUNDI BIZABAKOMERANA NIMUMARA KURUSHINGA.
Ubundi mu muco wa muntu abagabo n'abagore barafuha ariko bagakundana hagati yabo !! ariko cyane cyane abagore nibo bafuha cyane kuko igihe cyabo cyo kwifuza umugabo kirabaze !!( menopose).naho uwavuze ngo na Eva yagiye kuvugisha satani asize umufasha we.ni nk'uwavuze ko Eva nawe yafuhaga !" Ngo umunsi umwe Adamu yari akangutse mu gitondo, yanga gukangura umufasha we wari ugisinziriye maze aba atembera muri Eden,maze Eva aho akangukiye abura Adamu atangira kumushakisha Aho amuboneye amubaza impamvu yamusize, undi amubwira ko yari yanze kumukura mu bitotsi, Eva ati none se watemberaga wenyine ? undi ati natemberanaga nande wundi ko ari wowe imana yandemeye wenyine !!? Eva ati REKA TUREBE KO NTA RUNDI RUBAVU RWAVUYEMO !!!!!!.
Gukora ibintu nk'ibyo ni ukwiyandarika kandi ni ugusebya umuryango. Ni ukwitesha agaciro. Ni ukuyoberwa aho uva naho ujya. Hirya y'ubu buzima hari ubundi. Mutegure ejo hanyu hazaza mugihumeka. Kandi ntawe uzi umunsi n'igihe. Ihane nonaha ufate ingamba zo kutazabisubira. Nubitekereza ujye wibuka amasezerano wasezerane n'uwo mwashakanye.
Comments ni sawa ariko nagirango nibwirire abashakanye ko iyo umwe muribo yasambanye aba yakururiye umuvumo urugo rwose kandi iyo umwe yasambanye bikamenywa na mugenzi we niyo yamugurira indege cg akamukorera ibikomeye nta shobora kumubabarira burundu, ahora abitekereza akamubonamo umuhemu, infidèle n'ibindi byinshi cyane bibi, ibyiza rero ni ukudakina mu rukundo, ugakunda uwo mwashakanye naho ibyateye by'ubusambanyi nta cyiza bizana ahubwo niyo haba hari ikitagenda hagati y'abashakanye ni mukiganireho, mugifatire ingamba ibyiza bizabageraho, mwirinde ibyateye, mperutse kujya ahantu mpasanga bagore 2 baganira ku birebana n'ubuhemu (l'nfidélité) hagati y'abashakanye ariko natangajwe no kumva bavuga ngo ntabwo umugabo yaremewe umugore umwe nk'uko n'umugore ataremewe umugabo umwe, ubwo se turagana he
Inama nabagira nuko ibyakere umuntu agomba kubyibagirwa, ntampamvu yo gusubira kowo mwahoze muri inshuti .
Nge uwo twahoze dukundana ubu sinkitekereza nari mwe ibihe byiza twagiranye, mufata nkumuntu usanzwe rwose koko ubu ntekereza umugabo wange gusa kuko niwe wankoye atuma nereka ibirori inshuti nabavandimwe, atuma nitwa umugore ndetse ubu nkaba nitwa umubyeyi. ubwose ikiza naba narabonye kuwambere kiruta ibyiza mfite ubu nibihe. muge mushyira mugaciro ntimugatwagwe nirari ry`ubusambanyi rwose pe .
murakoze
Nanjye ntyo, uwo muteshamutwe iyo agukunda ntaba ariwe wagushatse ? Mujye musezerera abo ba Rushenyi igihe bahawe baba baragikoresheje nabi ! Nta mpuhwe na nke bakwiye kugirirwa, kandi uko mu mitwe yabo batigeze bagira gahunda niko baba bashaka kuza gutesha abandi gahunda batangiye maze kubera aba bakozi ba Shitani akavuyo kakuzura mu isi . Aba ni abakozi ba Shitani rwose !
4.10.2012 saa 02:59
Kamaliza
Njye ahubwo narumiwe ! Ngaho abagabo mu majigija, ngaho abagabo mu nkumi, ngaho abagabo mu birongore, ngaho abagabo mu bangavu, ndetse no mu dukobwa tugipfundura amabere nako ngo nitwo tugezweho. Nyamara ariko wareba ugasanga abo bose aribo babishyira, kuko umugore cg umukobwa akwangiye ntiwamufata ku ngufu ; Ama termes mashya nayo akaba aradutse ! Utunyogwe, isenene, abapfubuzi n'andi mashya.no ya gashyantare n'imvugo zishyanutse !. Cyo nimundorere mu gihugu aho benshi mu bagituye birirwana za Bibiliya mu masakoshi no mu mifuka, waba utagira aho usengera ukaba igicibwa bikaba igicumuro. Muge mwibaza ukuntu musambana muririmba izina rya Yesu. Yesu weee ! iiii, ndagukundaaaa, cyaneee ! Azabavamo dore aho nisutamiye !
Uwumva ni yumve kuko urababwiye peee ! ndemeranya nawe kuko bibilia isigaye ari imbunda irinda abobasambanyi. Ngo usenga ntayakora ubusambanyi, kandi ahubuo aribyo bisigaye byoroshya abambana ngo yesu *yakunyeretse* Reka tyrebe iherezo. Abahoze bakundana basiye bahuzwa na bibilia kugira umugabo cyangwa umugore ntatahure ibiba hagati yabahoze bakundana. Mbiteze amaso.
2.10.2012 saa 06:01
Theogene
Biragatsingwa, gusubira kuwahoze arinshuti yawe rwose, ese ubundi muba mwararekanye kubera iki ? niyihe mpamvu se nahemukira uwemeye kubana nange akaramata ? muge mushyira mugaciro, umwe ntimwabanye, undi arakwemeye murabana waranginza ugasubira kuwakere kandi ufite uwaguhesheje ishema, agatuma witwa umugabo cyangwa umugore.
nge sinabirota rwose gusubira kuwo twakundanaga.
Ingorane mukururira abasomyi ni iyi : Umugabo wanjye tumaranye 10 ans, dufitanye abana 2. Ni umnywi wa hatari iyo yasinze uyu munsi araza akambwira ukuntu ankunda, ejo akambwira ngo inzira ntibwira umugenzi, aricuza icyatumye duhura, yarangiza ngo ninsange abanyambuye ubusugi. Sinigeze muca inyuma, ariko maze gusoma iyi nkuru, ndemeza ko ari we ujya kureba aba bahuye mbere.... uretse ko ndi umukristu, umugore nawe wamugani yigiriye kureba abo bahuye mbere igihe ababaye ahunga icyo gikoko cy'umugabo, yatuza nyine kuko byaba bibaye match nul