Kuwa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare, mu gihugu cya Afurika y’Epfo, abantu barenga amagana bigaragambirije mu Mujyi wa Johannesburg baharanira ko bareka abagore bakajya bambara imyenda migufi uko babishaka, biturutse ku kuba mu kwezi kwa cumi n’abiri kw’umwaka ushize, abagore babiri baratawe muri yombi bazira kwambara imyenda migufi.
Benshi muri abo bigaragambyaga, nk’uko tubikesha BBC, ngo nabo bari bambaye utujipo n’udukanzu tugufi, bakaba bari banitwaje ibyapa byanditseho ngo : "We love our minis", bishatse kuvuga “twikundira mini zacu”.
Abagore babiri bakorewe ihohoterwa, bikekwa ko baba bararikorewe n’abashoferi batwara amatagisi, kuko ngo byanabereye ahaparika amatagisi ya minibus mu Mujyi wa Johannesburg.
Abateguye uru rugendo rwo kwigaragambya bakaba bavuga ko bifuza kurandura imyumvire yokamye umuco w’igice kimwe cy’Abanyafurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu bifite umubare munini w’ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu kurusha ibindi ku isi.
Bamwe mu bagabo cyane cyane abakigendera ku muco gakondo ndetse n’abagifite imyumvire y’abanyacyaro, ngo basanga umugore adakwiye kwambara imyambaro ishobora kugaragaza igice cy’ubwambure bwe nk’uko umunyamakuru Pumza Fihlani ukorera BBC i Johannesburg abivuga.
Ihuriro ry’abagore bari mu ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress, ryavuze ko ryahamagaje uru rugendo kugira ngo bumvikanishe banahamye ko umugore afite uburenganzira bwo kwambara icyo bashaka cyose nta kugira ubwoba bw’uko byakwitwa ikosa.
Abategetsi benshi bo muri guverinoma ya Afurika y’Epfo ndetse na guverineri w’intara ya Gauteng, bakaba nabo bari bitabiriye uru rugendo, bifatanya n’abaharanira kwambara imyambaro migufi. Muri uru rugendo kandi minisitiri Lulu Xingwana ushinzwe abagore, akaba yavuze ko ashobora gufungisha iyi gare y’amatagisi ya Johannesburg niba ihohoterwa rya ruriya rwego rikomeje.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umuminisitiri arashinjwa ubukonikoni bugamije kwica Perezida
18.05.2012 |
|
Minisitiri Binagwaho asigaye avuga Ikinyarwanda mu ruhame
18.05.2012 |
|
Nubwo azaba atwite inda y’amezi 8 azitabira imikino olempike
15.05.2012 |
|
Bahanganye n’ikwirakwizwa ry’ibinini bikozwe mu nyama z’abantu
14.05.2012 |
|
Abagore bafite ibiro byinshi ntibakunze kubona akazi
12.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |