Bimwe mu byo umuhungu akora agamije kwereka umukobwa ko atakimukunda

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Hari ibintu umuhungu akora agamije kwereka umukobwa ko atakimukunda nka mbere, ariko na none adashaka kumwerurira. Nubona umuhungu mwakundanaga atangiye kukwima umwanya cyangwa ahora asubika gahunda mufitanye, ujye umenya ko bitakimeze neza hagati yanyu.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’umusore, umukobwa akaba yahita amenya icyo umuhungu ashatse kumubwira, nk’uko bamwe mu basore n’inkumi babidutangarije.
Kukwima umwanya: umuhungu wakwanze, iyo umubwiye ko ushaka ko mubonana, akubwira (...)

Hari ibintu umuhungu akora agamije kwereka umukobwa ko atakimukunda nka mbere, ariko na none adashaka kumwerurira. Nubona umuhungu mwakundanaga atangiye kukwima umwanya cyangwa ahora asubika gahunda mufitanye, ujye umenya ko bitakimeze neza hagati yanyu.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’umusore, umukobwa akaba yahita amenya icyo umuhungu ashatse kumubwira, nk’uko bamwe mu basore n’inkumi babidutangarije.

Kukwima umwanya: umuhungu wakwanze, iyo umubwiye ko ushaka ko mubonana, akubwira ko afite akazi kenshi, ko ananiwe, agashaka n’izindi mpamvu zituma mutabonana, kuko aba agamije kukwikuraho.

Kutaguhamagara kuri Telefoni: Abantu bakundana, aho iterambere ryaziye, babonye uburyo bwo kuganira, ariko iy’umuhungu yakwanze, agenda agabanya igihe yakuvugishaga. Niba yaguhamagaraga gatatu ku munsi, aragabanya, agasigara aguhamaga rimwe, kugeza igihe azarekera burundu, ndetse ntagire n’ubutumwa bugufi akoherereza.

Nta bwuzu aba akigufitiye: Urugwiro yakwerekaga mbere ndetse n’uburyo yakubwiraga ko agukumbuye, bigenda bigabanyuka; yakubona akaba yanaguhereza ikiganza kandi ubundi yarakubonaga akaguhoberana ubwuzu bwinshi.

Kugusezeranya ibintu ntibigerweho: Akubwira ko azaguha impano runaka, ko azakujyana ahantu runaka, ugategereza ugaheba, mu gihe mbere imvugo ye yabaga ingiro.

Icyo umubwiye cyose akubwira “ejo”:Ikizakubwira umusore wakwanze, ibintu byose ahora abigusezeranya mu nzagihe. Imishinga yanyu yose igahora ejo, akagira impamvu za buri gahunda mwapanze, bikarangira ntacyo mugezeho.

Kukwitaza muri kumwe: Mu gihe mwari musazwe mugendana mu nzira mufatanye agatoki ku kandi, atangira kugenda ashyira intera hagati yanyu, ku buryo uwababona mu nzira yagira ngo ntimuri kumwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza