Gutera akabariro ku bashakanye, umuti w’umutwe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 6 Werurwe 2013 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cyo gutera akabariro, bamwe mu bashakanye bakunze gutanga urwitwazo rw’uko barwaye umutwe. Ibi bica intege ariko byabonewe umuti. Amakuru dukesha Gentside, adutangariza ko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yo mo Budage bukozwe n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe, by’umwihariko mu bwonko, bugaragaza ko nta muti mwiza urenze gutera akabariro mu gihe urwaye umutwe. Aba bashakashatsi batangaza ko umubare munini w’abakora imibonano mpuza bitsina barwaye umutwe, bakira vuba ubwo (...)

Mu gihe cyo gutera akabariro, bamwe mu bashakanye bakunze gutanga urwitwazo rw’uko barwaye umutwe. Ibi bica intege ariko byabonewe umuti.

Amakuru dukesha Gentside, adutangariza ko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yo mo Budage bukozwe n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe, by’umwihariko mu bwonko, bugaragaza ko nta muti mwiza urenze gutera akabariro mu gihe urwaye umutwe.

Aba bashakashatsi batangaza ko umubare munini w’abakora imibonano mpuza bitsina barwaye umutwe, bakira vuba ubwo bubabare batiriwe banywa imiti. bongeraho kandi ko gukora imibonano mpuza bitsina urwaye umutwe atari igitangaza kuko ari umuti nk’indi yose ukoreshwa n’abarwayi bamwe na bamwe.

Dr Nick Silver uhagarariye ubu bushakashatsi, asobanura ko gutera akabariro bidatanga ibyishimo gusa, ahubwo ari umuti ku bakunze kurwara umutwe. Ati “Mu gihe utera akabariro, umubiri wawe ukora imisemburo igutera kumva umerewe neza, wishimye, utuje kandi uruhutse. Ibyo bigatuma ububabare bw’umutwe bushira. Amaraso yihuta cyane bidasanzwe mu mubiri, maze ububabare bw’umutwe bukagabanuka. Umutima wohereza amaraso ahandi nko mu gitsina cy’umugabo, akaba ari na yo mpamvu ari umuti ku bagabo kurusha ku bagore.”

Asoza avuga ko imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi ari 36% ku bagabo na 13% ku bagore bakoresha imibonano mpakabariro nk’umuti w’umutwe kandi ko uyu atari umwanzuro wanyuma kuko ubushakashatsi bugikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza