Hoteli yubatswe mu ishusho y’impeta hejuru y’amazi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Werurwe 2013 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Muri Huzhou mu Bushinwa, hubaswe hoteli ifite umwihariko wo kuba ifite ishusho y’impeta hejuru y’ikiyaga.
Nk’uko tubikesha urubuga Gentside s osiyete y’Abashinwa izwi ku izina rya Sherton ifite amahoteli hirya no hino ku isi, yubatse hoteli hejuru y’ikiyaga cyaTai, bayiha ishusho y’impeta yambarwa mu rutoki bayita Sherton Huzhou hot spring resort.
Iyi hoteli ifite ibyumba 321 byo kuraramo, muri byo 300 bikaba biri ahitegeye ku buryo bigaragaza neza umujyi wa Huzhou n’inkengero zawo.
Iyi (...)

Iyi nyubako iri mu Ntara ya Zhejiang, yatekerejwe kandi yubakwa n’impuguke mu by’ubwubatsi izwi ku izina rya Ma Yansong. Ifite uburebure bungana na metero 100 uhereye hejuru y’amazi, n’ubugari bungana na metero 116.

Ubusanzwe sosiyete yubatse Sherton Huzhou hot spring resort, ifite hoteli 30 muri Aziya na Pasifika, ndetse na hoteli enye muri Afurika.

Kubaka iyo hoteli iri mu ishusho y’impeta byatwaye akayabo ka miliyari imwe n’igice z’amadolari y’Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza