Ibintu byakubwira ko umusore agukunda by’ukuri

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 7 Gashyantare 2013 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Niba umusore agusabye urukundo, mbere yo kumwiyegurira wese ni byiza ko ubanza kwibaza niba koko agukunda by’ukuri; ibi ukabishingiraho ugenzura neza ibi bintu by’ingenzi byagufasha kubona igisubizo nk’uko urubuga ezinearticles.com rwabigaragaje:
1. Menya niba umutera ishema
Umusore ukunda umukobwa by’ukuri aterwa ishema n’uko bari kumwe kandi akifuza kumuganiriza kenshi ndetse ntanatinye kumwereka inshuti ze z’abasore n’umuryango we. Niba atari uko bimeze jya ugira amakenga.
2. Reba niba aguha (...)

2. Reba niba aguha umwanya uhagije

Niba aguha umwanya munini wo kuganira kandi agakunda gukora ibyo ukunda, ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko agukunda by’ukuri.

3. Wishukwa n’impano aguha

N’ubwo yaguha impano zihenze gute, ntibisobanura buri gihe ko agukunda by’ukuri. Ashobora kuba ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina gusa, dore ko benshi bashukisha impano abakobwa ari cyo bagambiriye.

4. Tekereza ku byo akubwira

Niba akubwiye ati “ndagukunda” si cyo cyakwemeza koko ko ari ukuri. Fata umwanya ubitekerezeho bitewe n’uburyo abivuzemo n’icyo ubona agamije ubone kumusubiza.

5. Reba niba akuganiriza ku by’ahazaza hanyu

Umusore ugukunda by’ukuri avuga cyane ku by’ubukwe bwanyu, ejo hazaza hanyu n’ibindi. Aba yifuza ko mwazahorana ubuzima bwanyu bwose busigaye. Niba wumva mu byo apanga mu minsi iri imbere atagushyiramo uzatangire witonde, kuko ashobora kuba agushakaho urukundo rw’igihe gito bitewe n’icyo agendereye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza