Imbwa, inshuti ya muntu izirikana

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Imbwa ngo ni yo nshuti ya mbere ya muntu kandi ikamubera mutica umugambi (fidèle). Mu minsi ishize habayeho ubuhamya bw’intangarugero mu rukundo hagati y’ibiremwa bihumeka byagaragaye mu gihugu cy’u Butaliyani , mu mujyi wa Donaci mu ntara ya Brindisi. Imbwa yitwa Tommy iracyibuka nyirabuja umaze amezi abiri yitabye Imana kuko idasiba aho yasengeraga.
Hashize amezi agera kuri abiri, Maria Tu Lu Campu, Umutaliyani w’umukecuru mukuru wari ufite imbwa enye iwe yitabye Imana. Umunsi (...)

Imbwa ngo ni yo nshuti ya mbere ya muntu kandi ikamubera mutica umugambi (fidèle). Mu minsi ishize habayeho ubuhamya bw’intangarugero mu rukundo hagati y’ibiremwa bihumeka byagaragaye mu gihugu cy’u Butaliyani , mu mujyi wa Donaci mu ntara ya Brindisi. Imbwa yitwa Tommy iracyibuka nyirabuja umaze amezi abiri yitabye Imana kuko idasiba aho yasengeraga.

Hashize amezi agera kuri abiri, Maria Tu Lu Campu, Umutaliyani w’umukecuru mukuru wari ufite imbwa enye iwe yitabye Imana. Umunsi bamushyingura, imbwa ye yitwa Tommy yo mu bwoko bita « Berger allemand » yakurikiye imodoka z’abaherekeje umurambo. Iyi mbwa ikaba yarakundwaga na nyira yo cyane, ni na yo yamuherekezaga aho yajyaga hose, nk’iyo bajyanaga guhaha yayisigaga ku muryango ikamurindirana ubwitonzi bwinshi. Tommy ikaba yaramuherekezaga iyo yabaga agiye no gusenga mu Kiliziya cyo muri ako karere bari batuyemo.

Kuva rero uwo mukecuru yakwitaba Imana iyo mbwa y’imyaka 12 yakomeje kujya ku Kiliziya kugeza ubwo umupadiri ayihereye uruhushya rwo kwinjira. Ahitwa « Maria Asunta » mu rusengero iyo mbwa yegera imbere rwose mu gihe cy’igitambo cya misa hafi ya Aritari. Kuva yaherekeza uwo mukecuru igihe bamusezereraho muri icyo Kiliziya ntirasiba Misa, aho yakomeje kuza iherekeje abandi bitabye Imana ikeka ko yaba ari nyirabuja ngo batahane. Yumva Misa zose n’iz’ababatizwa nk’uko Padiri w’iyo Paruwasi yayibyemereye kandi ubundi nta mbwa yinjiraga muri iyo Kiliziya.

Abaturage b’ako karere ubu na bo barayikunze, bayigenera amafunguro ntiyicwa n’inzara kubera urukundo yerekanye ibuze nyirabuja na n’ubu ikaba ikimwibuka. Byatumye iba icyamamare muri ako karere nk’uko bitangazwa n’ikigo gikuru mu guhererekanya amakuru mu Bubiligi bita «Belga».


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza