Imirimo yo mu rugo ituma abagabo bagira ubushake buke bw’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi muri Espagne, bugaragaza ko abagabo bakora imirimo yo mu rugo nko guteka bagira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Kimwe mu bibangamira ibyishimo by’abashakanye, ni imirimo abagabo bakora ubundi isa n’iyagenewe abagore ikunze kwitwa iyo mu rugo bigatuma ahanini umugabo atagira ubushake buhagije bwo kuryamana n’uwo bashakanye.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Sabino Kornrich wo mu kigo cya Juan March cy’i Madrid muri Espagne bugaragaza ko imirimo (...)

Ubushakashatsi muri Espagne, bugaragaza ko abagabo bakora imirimo yo mu rugo nko guteka bagira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kimwe mu bibangamira ibyishimo by’abashakanye, ni imirimo abagabo bakora ubundi isa n’iyagenewe abagore ikunze kwitwa iyo mu rugo bigatuma ahanini umugabo atagira ubushake buhagije bwo kuryamana n’uwo bashakanye.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Sabino Kornrich wo mu kigo cya Juan March cy’i Madrid muri Espagne bugaragaza ko imirimo ikorwa ahanini n’abagore iyo ikozwe n’abagabo bigira ingaruka mbi. Mu gihe umugore akeneye imibonano mpuzabitsina umugabo ntabishake kubera guhugishwa n’imirimo nk’iyi, bitera ibibazo mu mibanire.

Uyu mushakashatsi avuga ko imirimo yo mu rugo nko kugira ibyo yishyura (ahaha), gusukura ubusitani, kwita ku kinyabiziga, guteka n’ibindi bibangamira abashakanye; kuko ibyishimo bituruka ku kuryamana bitaharangwa cyane.

Umwanzuro watanzwe kuri ubu bushakashatsi nyuma kubukorera ku bagabo bagera ku bihumbi birindwi na babiri ni uko bose badakora imibonano mpuzabitsina uko bikenewe n’abafasha babo kubera imirimo yo mu rugo, ibi bikaba byaratumye bafata icyemezo cyo kureka iyi mirimo yo mu rugo kugira ngo bashimishe abo bashakanye uko bikwiye kuko byatezaga amakimbirane kenshi no kutanyurwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza