Impfu ziterwa n’imirire mibi zasimbuwe n’iz’amafunguro arenze urugero

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Ukuboza 2012 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ubushashatsi bwakozwe n’umuryango witwa The Global Burden of Diseases, bukozwe n’abashakashatsi bagera kuri 500 mu bihugu 50 ku migabane yose y’isi, bwagaragaje ko impfu ziterwa n’imirire mibi ku isi zagabanutse zigasimburwa n’iziterwa no kurya cyane.
Nk’uko abakoze ubushashatsi babigaragaje, mu myaka y’i 1990, umubare w’abantu bapfaga bazize imirire mibi wari munini cyane; mu gihe kuri ubu, uhereye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi(ibihugu byateye imbere), hari ikibazo kiri guterwa no kurya (...)

Ubushashatsi bwakozwe n’umuryango witwa The Global Burden of Diseases, bukozwe n’abashakashatsi bagera kuri 500 mu bihugu 50 ku migabane yose y’isi, bwagaragaje ko impfu ziterwa n’imirire mibi ku isi zagabanutse zigasimburwa n’iziterwa no kurya cyane.

Nk’uko abakoze ubushashatsi babigaragaje, mu myaka y’i 1990, umubare w’abantu bapfaga bazize imirire mibi wari munini cyane; mu gihe kuri ubu, uhereye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi(ibihugu byateye imbere), hari ikibazo kiri guterwa no kurya cyane.

Ingaruka zirimo umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, diyabete n’ibindi, bitera 1/4 cy’impfu zose zo ku isi.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko ugereranyije, urugero fatizo rw’igipimo cy’ibiro ku bunini bw’umubiri wa muntu (Indice de masse corporel) rwazamutse rukava kuri 6 ku isi yose rukagera ku 10.

Si mu bihugu byateye imbere gusa kuko no mu Burasirazuba bwo hagati, muri Afurika na Aziya, icyo kibazo kirahagaragara.

Iyi raporo igaragaza ko n’ubwo hariho izo mpungenge, hari ikintu cyo kwishimira. Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaterwaga n’imirire mibi, diyare cyangwa indwara zituruka ku mwanda zagabanutse ku rugero rwa 60%, ugereranyije n’imyaka y’ahagana 1990.

Ikibazo cy’impfu z’abana gisigaye muri Afurika na Aziya yo hepfo gusa, cyane cyane bitewe na malariya cyangwa agakoko gatera SIDA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza