Israel: Havumbuwe umuheha werekana uburozi buri mu binyobwa

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi babiri bo muri Kaminuza ya Tel-Aviv muri Israel, bashyize ahagaragara umuheha uzajya werekana ingano y’uburozi buri mu binyobwa.
Prof Fernando Patolsky na mugenzi we Dr Michael Ioffe bakoze uyu muheha, bavuga ko byoroshye kuwukoresha kandi bakemeza ko uzarinda umubare munini w’abagore bakunze kwibasirwa nyuma yo guhabwa ibiyobyabwenge bitandukanye bishobora gutuma bahohoterwa.
Aba bashakashatsi bemeza ko uyu muheha ukora akazi kawo 100%, kandi no kuwukoresha (...)

Abashakashatsi babiri bo muri Kaminuza ya Tel-Aviv muri Israel, bashyize ahagaragara umuheha uzajya werekana ingano y’uburozi buri mu binyobwa.

Prof Fernando Patolsky na mugenzi we Dr Michael Ioffe bakoze uyu muheha, bavuga ko byoroshye kuwukoresha kandi bakemeza ko uzarinda umubare munini w’abagore bakunze kwibasirwa nyuma yo guhabwa ibiyobyabwenge bitandukanye bishobora gutuma bahohoterwa.

Aba bashakashatsi bemeza ko uyu muheha ukora akazi kawo 100%, kandi no kuwukoresha ngo biroroshye kuko bihagije gufata igitonyanga cyangwa ikijojoba cy’ikinyobwa ukagishyira muri uwo muheha wagira ibara ry’umutuku icyo kinyobwa kikaba kirimo uburozi.

Uyu muheha icyakora ntufite ubushobozi bwo guhangana n’ikiyobyabwenge cyitwa ‘Flunitrazépam’ gicuruzwa ku izina rya ‘Rohypnol’, gikunze gukoreshwa n’abagabo bagamije gutesha ubwenge abagore. Ngo umugore wahawe ‘Flunitrazépam’ nta bushobozi agira mu kurwanya uwakimuhaye, kandi nanyuma y’aho ntagire icyo yibuka.

Ibi ngo bihangayikishije aba bashakashatsi, ku buryo bari gukora ibishoboka byose ngo bakore umuheha wundi ushobora guhangana n’iki kiyobyabwenge.

Uyu muheha uzakwirakwizwa mu mafarumasi no mu nzu z’utubyiniro muri uyu mwaka wa 2013, ku kiguzi cy’amayero atanu abarirwa mu manyarwanda 4350.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza