Janet Jackson yahinduye idini ngo ashyingiranwe n’umuherwe wo muri Qatar

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Mushiki wa nyakwigendera Michael Jackson, Janet Jackson agiye gushyingiranwa n’umuherwe wo mu gihugu cya Qatar, Wissam Al Mana. Janet yahinduye idini aba umuyisilamu kugira ngo azabone uko asezerana n’umukunzi we w’umuyisilamu.
Urubuga rwa naijagists.com ruvuga ko Janet Jackson yagiye mu idini ya Islam ngo azabone uko asezerana na Wissam Al Mana, rwibutsa ko ubwo bukwe buzatwara akayabo k’amadorali y’Amerika miliyoni 20,000.
Buri mutumirwa azategerwa indege yo kujya mu mujyi wa Doha muri Qatar (...)

Mushiki wa nyakwigendera Michael Jackson, Janet Jackson agiye gushyingiranwa n’umuherwe wo mu gihugu cya Qatar, Wissam Al Mana. Janet yahinduye idini aba umuyisilamu kugira ngo azabone uko asezerana n’umukunzi we w’umuyisilamu.

Urubuga rwa naijagists.com ruvuga ko Janet Jackson yagiye mu idini ya Islam ngo azabone uko asezerana na Wissam Al Mana, rwibutsa ko ubwo bukwe buzatwara akayabo k’amadorali y’Amerika miliyoni 20,000.

Janet Jackson

Buri mutumirwa azategerwa indege yo kujya mu mujyi wa Doha muri Qatar ahazabera ubukwe akodesherezwe hoteli yo gucumbikamo, anahabwe isaha yo ku kuboko yo mu bwoko bwa Rolex ihagaze ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika.

Indege zizatwara abatumirwa zizatwara miliyoni eshatu z’amadorali y’Amerika.

Janet Jackson na Wissam Al Mana

Ubukwe bwa Janet Jackson na Wissam Al Mana buteganyijwe muri 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza