Karidinali Keith O’Brien arashishikariza abapadiri kurongora

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 26 Gashyantare 2013 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Karidinali Keith O’Brien arashishikariza abapadiri kurongora
Umukaridinali wo mu Bwongereza uherutse kwegura ku mirimo yo kuyobora Kiliziya ,gatorika muri Ecosse , Keith O’Brien1, yatangaje ko abapadiri bakwiye kwemererwa kurongora ku ngo nta tegeko ribibabuza riturutse mu ijuru.
Mu kiganiro Cardinal Keith O’Brien yahaye ikinyamakuru MJ Celebrity Magazine yagize ati “Ibyo bavuga ko abapadiri batagomba kurongora, ntaho biri kuko na Yezu ubwe atigeze ababuza kugira abagore ngo babyare (...)

Karidinali Keith O’Brien arashishikariza abapadiri kurongora
Umukaridinali wo mu Bwongereza uherutse kwegura ku mirimo yo kuyobora Kiliziya ,gatorika muri Ecosse , Keith O’Brien1, yatangaje ko abapadiri bakwiye kwemererwa kurongora ku ngo nta tegeko ribibabuza riturutse mu ijuru.

Mu kiganiro Cardinal Keith O’Brien yahaye ikinyamakuru MJ Celebrity Magazine yagize ati “Ibyo bavuga ko abapadiri batagomba kurongora, ntaho biri kuko na Yezu ubwe atigeze ababuza kugira abagore ngo babyare abana.”

Cardinal Keith O’Brien1 avuga ko umunsi umwe azishima ubwo abapadiri bazemererwa kurongora, kuko we ngo yumva nta tegeko ribabuza iki gikorwa nk’abandi bantu bose basanzwe.

Karidinali Keith O’Brien wifuza ko Abapadiri bajya barongora

Karidinali yatangaje ko yeguye kuwa 25 Gashyantare 2013, ntazajya gutora Papa mushya uzasimbura Papa Benedigito wa 16 uzegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika y’isi yose kubera ubusaza kuwa 28 Gashyantare 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza