Kigali: Abasore babiri b’Abanyarwanda baritegura kurushingana

Yanditswe na
Kuya 6 Werurwe 2012 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itanu bakundana abasore babiri b’Abanyarwanda, Patrick Ngirinshuti w’imyaka 26 na Didier Ndasenga baremeza ko bari gutegura ubukwe ndetse bakabana nk’abarushinze.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, batangaje ko babayeho ubuzima bw’ibyishimo nk’abandi bose bakundana kandi ko biteguye kurushinga mu minsi ya vuba.
Aba bagabo basanzwe babana ku Kacyiru; Ngirinshuti akora muri restora naho Ndayisenga we afite inzozi zo gukora umwuga wo gutegura imideri (fashion designing).
Bitewe n’uko (...)

Bitewe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemera gusezeranya ababana bahuje ibitsina, aba bagabo bombi barateganya kujya muri Afurika y’Epfo aho byemewe.

Mu gusezerana kwabo nk’uko babyivugira, barategura gusezerana bombi bambaye amakoti y’umweru na karuvati z’umutuku, ubundi bakagumayo igihe hito mu kwezi kwa buki, bakabona kugaruka mu Rwanda.

Ngirinshuti, avuga ko yabanje kujya akundana n’abakobwa, ariko akumva batamukurura ndetse akumva nta bushake afite bwo gukorana imibonano mpuzabitsina. Nyuma nibwo yasanze abagabo aribo bamukurura, abitangira atyo.

Yagize ati:”Mfite imyaka 20 nibwo nabonye ko nkururwa n’abagabo bagenzi banjye, gusa nagerageje kubihisha kuko umuryango wanjye ugendera ku muco cyane, utari gukomeza kuncumbikira mu rugo”.

Ngirinshuti avuga ko yatangiye gukora umwuga w’uburaya mu tubyiniro twa KBC, Cadillac no mu tubari twinshi tw’i Nyamirambo aho yemeza ko haba abaryamana bahuje ibitsina benshi baba abagabo cyangwa abagore.

Ndasenga na Ngirinshuti bamenyaniye mu kabari Ndasenga yakoreragamo. Ngirinshuti yatangiye kujya aza kumureba kenshi bagenda bakundana ariko ngo bari bafite isoni zo kubibwirana.

Ndasenga yaje gusaba Ngirinshuti ko babana, bituma Ngirinshuti ava mu buraya ndetse amushakira akazi ko gukora mu iduka. Ngirinshuti yabwiye IGIHE ati:”Ndasenga yamfashije nk’umukunzi wanjye.”

Ndasenga niwe ukora akazi nk’umugabo aho agurira imyenda Ngirinshuti, akamujyana gutunganya inzara, akamusohokana muri resitora, ndetse yita Ngirinshuti “umugore we”.

Ku bijyanye n’imibinano mpuzabitsina, aba bagabo bemeza ko baryamana kenshi, cyakora ngo bakoresha agakigirizo.

Ndasenga abisobanura agira ati:”Dukora imibonano mpuzabitsina kenshi, ntacyo nabikoraho kuko mbona Ngirinshuti afite igikundiro, cyane iyo yambaye ikoboyi imufashe”

Ngirinshuti na Ndasenga bavuga ko bajya basomana mu ruhame kandi baba batitaye ku bantu babibona. Bemeza kandi ko bafite izindi nshuti zibana zihuje ibitsina mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza