Kigali: Bamwe mu bateza umwanda mu Mujyi bafashwe mu mukwabo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakunze guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali, harimo abihagarika aho babonye n’abajungunya imyanda mu muhanda, bafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bacibwa amande.
Umukwabo wo kwiyama abanduza umujyi bafashwe mu gikorwa cy’isuku mu Mujyi wa Kigali cyatangiye ku wa 12 Ukuboza 2012. Abafashwe bihagarika ku muhanda bafatiwe mu bice bitandukanye by’ Umujyi, nka Nyabugogo, Rwandex, Kacyiru no mu Gatsata.
Umushoferi wafashwe yihagarika ku rukuta rwa sitasiyo ya Discentre Nyabugogo, (...)

Bamwe mu bakunze guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali, harimo abihagarika aho babonye n’abajungunya imyanda mu muhanda, bafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bacibwa amande.

Umukwabo wo kwiyama abanduza umujyi bafashwe mu gikorwa cy’isuku mu Mujyi wa Kigali cyatangiye ku wa 12 Ukuboza 2012. Abafashwe bihagarika ku muhanda bafatiwe mu bice bitandukanye by’ Umujyi, nka Nyabugogo, Rwandex, Kacyiru no mu Gatsata.

Umushoferi wafashwe yihagarika ku rukuta rwa sitasiyo ya Discentre Nyabugogo, yavuze ko kuba yafashwe n’ubuyobozi yemera icyaha kandi akaba asabira imbabazi, avuga ko kwihagarika ahatemewe yabikoze bimugwiririye kuko asanzwe arwara diyabeti, yagize ati “ Jyewe kubera uburwayi mbana nabwo aho mfatiwe niho mpita nihagarika, kandi murabona ko ubwiherero mu mujyi wa Kigali ari buke.”

bafashwe bihagarika ahatarabugenewe mu Mujyi wa Kigali

Abandi bafashwe ni abadamu basanganywe amandazi ari mu mashashi yaciwe ku isoko, kuko atujuje ubuziranenge.

Umuyobozi ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, Mugabo John, yavuze ko igikorwa cyo gufata abateza umwanda mu Mujyi kizakomeza kugera ubwo bose bumvise ko kugira isuku ari umuco wa buri wese.

Yavuze kandi ko abafatiwe mu makosa bagiye gucibwa amande ahwanye n’amakosa bakoze.

Ufashwe yihagarika ahatarabugenewe acibwa amande y’ibihumbi 10, naho ucira mu muhanda agacibwa ibihumbi bitanu, ufatanywe igicuruzwa kiri mu ishashi acibwa amande y’ibihumbi bitanu, mu gihe ufashwe acuruza akanatanga ibicuruzwa mu mashashi atemewe acibwa ibihumbi 10.

Inkuta bazihagarikaho bakazihindura umukara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza