Kigali: Umunsi wo kubeshya watumye agenza ibirenge ibirometero bisaga bitanu

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 3 Mata 2013 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Ubwo tu itariki ya 1 Mata mu bihugu by’inshi hizihizwa umunsi wo kubeshya, no mu Rwanda ab’inkwakuzi ntibatanzwe ari nabyo batumye umusore witwa Nkundayezu Fanga agenda ibirometero bisaga bitanu agenda atambaye inkweto kubera ibyishimo yari atewe no kubeshywa ko amaze gutombora imotoka.
Uyu musore utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda Akagari ka Munanira ya II yabeshywe ko yatomboye imodoka muri airtel yo mu bwoko ba Range Rover abibeshywa n’inshuti ye.
Mu kubwirwa icyo (...)

Mu kubwirwa icyo gitangaza gihimbano inshutiye yamuhamagaje nomero atazi amubwira ko akora muri airtel ko amuhamagaye agirango amumenyeshe ko yatsindiye Renge Rover igura miriyoni 500 ko akwiye kuza kuyifata acyumva aya makuru ku biro bya airtel.

Nkundayezu Fanga yatangarije IGIHE ati “Njye nkimara kumva ko natomboye imodoka kandi Range Rover nahise mera nk’umusazi nahise mbwira mugenzi wanjye ko akwiye kumperekeza nkagenda umuhanda wose nambaye ibirenge nk’ibirometero 5 kubera ibyishimo, ndetse numvaga ko nsezeye kubukene no kugenda n’igitsi (amaguru)”.

Yakomeje avuga ko mu gihe yagendaga akandagiye hasi yagiye arebwa n’abantu benshi mu nzira bitewe n’uburyo bamuzi, ariko kuriwe akaba yumvaga nta kibazo kuko yari azi ko yamaze kwitomborera imodoka ihenze cyane.

Yakomeje avuga ko amaze kujyenda ibirometero bibiri yahamagawe na none niyo nshuti ye imubwira ko ngo nayo yamenye ko yatomboye imodoka ikaba yarashakaga kumubaza niba ari ukuri yumvise, ngo atazuyaje yemereye iyo nshuti ye ko yatomboye ,ngo ariko kubera ibyishimo yifitiye yiyemeje kugenda akandagiye hasi ahantu ashobora kugenda iminota nka 30 n’amaguru mu rwego rwo gusezera ubukene.

Inshuti ye imaze kumva ibyo yari arimo gukora yamubwiye ko yamubeshyaga amwibutsa ko ari umunsi wo kubeshya ahita amusaba imbabazi kuko yamubeshye.

Nkundayezu yarangije avuga ko yasebye cyane nyuma y’aho amenyeye ko yabeshywe, kuko benshi bacyetse ko yasaze cyangwa yanyweye itabi ryinshi akaba yibaza uko azajya asobanurira abamubonye.

Nkundayezu yishimira Renge Rover
Imodoka yabeshwe ko yatombone iri muri ubu bwoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza